Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Kurya nijoro bishobora kongera ibiro – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya nijoro bishobora gutuma umuntu agira umubyibuho n'ibiro byinshi

Abantu benshi bagenda bahindura uburyo bafata amafunguro, aho bamwe bahisemo kureka kurya nijoro bagamije kugenzura ibiro no kwirinda umubyibuho ukabije. Nubwo hari ababikora bashingiye ku myumvire isanzwe, ubushakashatsi butandukanye bwakozwe mu myaka ya vuba bwerekana ko igihe umuntu afatira amafunguro gishobora kugira uruhare ku buryo umubiri uyatunganya no ku mpinduka z’ibiro.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2024 mu kinyamakuru cya siyansi JAMA Network Open, bwakozwe n’abashakashatsi barimo Hiu Yee Liu, Ashley A. Eso, Nathan Cook, Hayley M. O’Neill na Loai Albarqouni, bwasesenguye ubushakashatsi 29 bwakorewe ku bantu 2.485. Ibyabuvuyemo byagaragaje ko abantu bagabanyije kurya nijoro, bakibanda ku mafunguro yo ku manywa, bagize igabanuka ry’ibiro kurusha abafataga amafunguro mbere gato yo kuryama. Bwerekanye kandi ko kurya nijoro bishobora kugira uruhare mu kwiyongera k’umubyibuho ukabije bitewe n’impinduka ziba mu mikorere y’igogora, uburyo umubiri utwika ibinure n’imisemburo igenzura inzara.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Harvard buyobowe na Dr. Frank Scheer na Dr. Nina Vujović, bwagereranyije abantu bahawe amafunguro amwe ariko bayafata mu masaha atandukanye. Itsinda rimwe ryaryaga hasigaye amasaha 6.5 ngo rijye kuryama, irindi rikarya hasigaye amasaha 2.5 gusa. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abafataga amafunguro batinze bagize igabanuka rya 16% ry’umusemburo wa leptine, utuma umuntu ahaga, ndetse umusemburo wa ghréline, utera inzara, wiyongera ku kigero cya 34% mu masaha y’ijoro. Byongeye kandi, umubiri wabo watwikaga kalori nke ku kigero cya 5% ugereranyije n’abaryaga kare.

Ubushakashatsi bwasohotse mu Journal of Clinical Endocrinology & Metabolism, buyobowe na Dr. Jonathan C. Jun wo muri Johns Hopkins University School of Medicine, bwagaragaje ko abantu bariye ifunguro rya nimugoroba saa yine z’ijoro (22:00) bagize izamuka rya hafi 18% ry’isukari mu maraso (Glucose peaks), mu gihe ubushobozi bw’umubiri bwo gutwika ibinure (fat burning) bwagabanutseho 10%, ugereranyije n’abariye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Abashakashatsi bo muri Northwestern University na bo bagaragaje ko imbeba zafashe ibiryo bikungahaye ku binure mbere yo kuryama zabyibushye inshuro ebyiri (200%) kurusha izafashe ibiryo bingana na byo ku manywa, nubwo kalori zari ziri muri ayo mafunguro zari zingana.

Icyakora, abashakashatsi basobanura ko ibi bidakwiye gusobanurwa nk’aho umuntu wese urya nijoro ahita abyibuha. Ahubwo, ubushakashatsi bwerekana ko gufata amafunguro menshi mu masaha y’ijoro bishobora kugora umubiri mu kuyatunganya no kugenzura ibiro, cyane cyane iyo biherekejwe no kurya ibiryo byinshi bikungahaye kuri kalori no kudakora imyitozo ngororamubiri. Kubungabunga indyo yuzuye no gufatira amafunguro ku gihe bikomeje kugarukwaho nk’imwe mu ngamba zifasha kurinda ubuzima no kugenzura ibiro.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya nijoro bishobora gutuma umuntu agira umubyibuho n’ibiro byinshi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities