Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Abakora mu nzego z’ubuzima basabwa kongera ikibatsi mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana

Panorama

Abakora mu nzego z’ubuzima, abashakashatsi n’abanyeshuri muri za kaminuza ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima, basabwa kongera imbaraga mu guhanga ibisubizo bishya no gushyira mu bikorwa politiki zinoza ubuvuzi bw’ibanze. Ibi bigamije kurushaho kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bari munsi y’imyaka itanu ndetse no kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose.

Ibi yabigarutseho mu gutangiza ibiganiro bya ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’ byabereye muri Kaminuza Mpuzamahanga yigisha Ubuvuzi ya UGHE ku wa 22 Nyakanga (07) 2026. Madamu Jeannette Kagame avuga ko nubwo Isi imaze gutera imbere muri siyansi n’ikoranabuhanga, ariko abagore bagikomeza guhura n’ibibazo bituma bamwe bapfa babyara.

Agira ati “Ntabwo nareka kuvuga ko Isi yishimira iterambere muri siyansi n’ikoranabuhanga, mu gihe abagore bikigaragara ko kubyara, cyangwa gutanga ubuzima bishobora gutwara ubwabo.”

Akomeza avuga ko buri rupfu rw’umubyeyi cyangwa urw’uruhinja rwashoboraga kwirindwa, bitera agahinda gakomeye. Agaragaza ko ikibazo gihari atari ukubura ibisubizo.

Agira ati “Ikibazo dufite uyu munsi si ukubura ibisubizo, ahubwo ni uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zagaragaje umusaruro, zikagera kuri buri mubyeyi na buri ruhinja, nta n’umwe usigaye inyuma.”

Asaba ko hakongerwa imbaraga mu kumenya hakiri kare ibibazo bibangamira ubuzima bw’ababyeyi n’impinja, bikavurwa neza kandi ku buryo bwimbitse, kuko byagabanya imfu z’ababyeyi n’abana, ndetse hagakorwa ibishoboka ubuvuzi bw’ibanze bukagezwa kuri buri mugore yaba atuye mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Madamu Jeannette Kagame atangaza ko ubuvuzi bufite ireme butangirira aho abaturage batuye, kandi ko icyizere umujyanama w’ubuzima yubaka mu muryango umwe, gikwiye kubera urugero gahunda z’ubuzima ku rwego rw’igihugu.

Agaragaza kandi ko abanyeshuri, abashakashatsi n’abafite ubunararibonye bakwiye gukorera hamwe kugira ngo ubumenyi bukomeze gusangizwa ibisekuru bizaza, bityo intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubuzima itazasubira inyuma.

Madamu Jeannette Kagame akomeza yibutsa ko ibyo biganiro bishingiye ku ndangagaciro za Dr. Paul Farmer, washinze Kaminuza y’ubuvuzi –UGHE, yizera ko ubuzima bwa buri muntu bufite agaciro kangana kandi ko nta muntu ukwiye gusigara inyuma mu kubona serivisi z’ubuzima.

Akomeza atangazo ko kuba Paul Farmer yarahisemo Butaro (mu karere ka Burera) nk’ahazubakwa ikigo gitanga uburezi, ubushakashatsi n’ubuvuzi ku rwego mpuzamahanga ari icyerekezo cyamaze gutanga umusaruro.

Madamu Jeannette Kagame agaragaza ko ubunararibonye bw’u Rwanda bwerekana ko iterambere rirambye rigerwaho iyo hashyizweho ingamba zinoze, inzego zigakorana neza kandi buri wese akamenya inshingano ze.

Mu myaka irenga 30 ishize, u Rwanda rwagabanyije umubare w’ababyeyi bapfaga babyara cyangwa bazize ibibazo byo nyuma yo kubyara, uva ku 1.071 ukagera ku 149 kuri buri babyeyi 100.000 babyaye abana bazima.

Nanone kandi, impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutse ziva kuri 196 zigera kuri 36 kuri buri bana 1.000 bavuka ari bazima.

Yongera gushimangira ko hakenewe kongera ishoramari mu buvuzi bw’ibanze, kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, gukoresha ikoranabuhanga, guteza imbere udushya no kwishakamo ubushobozi aho gushingira cyane ku nkunga z’amahanga.

Bill Gates avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu biyoboye mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane mu guteza imbere ubuvuzi rusange no gukoresha ubwenge buhangano (AI), agaragaza ko ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho.

Ashinangira ko kuva mu ntangiriro z’iki kinyejana, u Rwanda rwagabanyije impfu z’abana n’iz’ababyeyi ku kigero kirenga 80%, avuga ko ari intambwe idasanzwe mu rwego rw’ubuzima.

Atanga umuburo ko urwego rw’ubuzima ku Isi rurimo guhura n’ibihe bikomeye, ndetse iterambere rya Afurika riri mu kaga. Anaganaragaza ko ibyo biterwa n’igabanuka ry’inkunga z’amahanga n’ingengo y’imari yagenerwaga izo nkunga, bishyira ibihugu byinshi mu bibazo.

Agira  ati “Iki ni igihe gikomeye ku rwego rw’ubuzima ku Isi. Hirya no hino ku Isi, ibihugu bitanga inkunga ntibigitanga ubufasha bwo kugabanyiriza ibihugu imyenda. Biragabanya ingengo y’imari igenerwa inkunga, bityo abayobozi hano bagahatirwa gukora byinshi bakoresheje ubushobozi buke. Ingaruka z’ako kanya ziterwa n’iyo myanzuro zabaye izihuse kandi ziteye agahinda.”

Agaragaza kandi ko umwaka ushize wabaye uwa mbere muri iki kinyejana aho impfu z’abana ziyongereye ku rwego rw’Isi.

Paul Farmer yahoraga aharanira ko aho umuntu atuye bitamubuza kubona ubuvuzi bufite ireme, kandi ko ubuzima bwa buri wese bukwiye guhabwa agaciro kangana.

Bill Gates avuga ko Gates Foundation n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gushyigikira ubushakashatsi n’ikorwa ry’ibikoresho bishya bifasha kurwanya malaria, igituntu, Virusi itera SIDA n’imirire mibi.

Umuyobozi wa Gates Foundation muri Afurika, Dr. Paulin Basinga, asaba abanyeshuri n’abakora mu rwego rw’ubuzima gukomeza gutanga umusanzu mu kurengera ubuzima bw’abaturage no gukorera neza sosiyete bavukamo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Umutekano

Abofisiye baturutse mu mitwe itandukanye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bitabiriye amahugurwa agamije kurushaho kubongerera ubumenyi ku Mategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara (International Humanitarian Law –...

Amakuru

Madamu Jeannette Kagame atangaza ko igihe kigeze ngo ubushakashatsi n’udushya dukorerwa mu rwego rw’ubuzima bihindurwe ibikorwa bifatika bifasha abaturage, cyane cyane mu kugabanya impfu...

Ubuzima

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko icyemezo cyo kwisiramuza ku bagabo gifitanye isano n’impamvu zitandukanye zirimo imyemerere ishingiye...

Ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Telemedicine rifashwa n’ubwenge buhangano (AI), rikaba ryitezweho koroshya ubufatanye hagati y’abaganga bo ku bitaro bitandukanye no kugabanya umubare...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities