Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 gukomeza kubungabunga no guteza imbere ibyo igihugu cyagezeho, arwibutsa ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko yarwo.
Ibi yabigarutseho ku wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Intore 769 ziri gutozwa mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, giherereye mu Karere ka Gatsibo.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagaragaje ko igihe cyo kuyobora no gukomeza urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda kigenda cyegerezwa urubyiruko, arusaba kumva inshingano rufite zo gukomeza kubaka igihugu no kwirinda icyatuma ibyagezweho bisubira inyuma.
Yagize ati: “Ubu navuga ko igihe ari icyanyu, ni mwebwe turiho tureba ubu. Twebwe turabyina tuvamo. Iyo ubyina uvamo rero uribaza uti ukurikiye ni nde? Ameze ate? Twebwe ubwo tubyina tuvamo, tubyina tuvamo ariko tureba imbere yacu, hamaze hate? Hazabeshwaho nande? Igisubizo ni mwebwe. Mwabyanga, mwabikunda.”
Yakomeje asobanura ko urubyiruko nirudaha agaciro inshingano zo kubaka igihugu, ingaruka zabyo ari rwo ruzazigwaho mbere na mbere.
Ati: “Nimubyanga imbere hazaba habi, ndetse namwe mwabyanze bibagireho ingaruka, kubikunda ni mwe mubifitemo inyungu, nubwo abazaba bagiye iruhande icyo gihe tuzaba tubifitemo inyungu tureba ngo aba bana bacu tubasize he?”
Perezida Kagame yanagarutse ku rugendo igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko iterambere igihugu gifite uyu munsi ryagezweho kubera ubwitange, ubumwe n’imiyoborere myiza, bityo asaba urubyiruko kutazemera ko ibyo byose bisenyuka.
Yagize ati: “Tubasize bameze bate? Barakomeje inzira nziza bavukiyemo, ababyeyi babo babasigiye cyangwa se byose byakozwe byapfuye ubusa? Byashoboka rwose gupfa ubusa. Abantu babohoye igihugu, bashyiramo politiki igarura Abanyarwanda hamwe, ijyanye n’amajyambere, u Rwanda rugatera imbere rukareka guhora ari urukene rusabiriza. Byinshi.”
Yanaburiye uru rubyiruko ko rugomba guhora rwiteguye guhangana n’ibishobora guhungabanya iterambere ry’igihugu, arusaba kudakora icyatuma amateka mabi yisubiramo.
Ati: “Ubu se mwebwe muzabireka bigire bitya bibagwe hejuru? Ntimuzabikore rwose ndabasabye. Muramenye mutazakora ishyano.”
Perezida Kagame yibukije kandi ko nubwo Isi igira amahirwe menshi, inazanamo ibigeragezo bisaba abantu gukomeza kuba maso no kugira indangagaciro zibafasha kubihanganira.
Ati: “Iyo izanye ibibi rero, igasanga abantu bari aho badafite ikinyabupfura, bihebye, bibera mu iraha gusa, ntabwo bitinda ngo bya bindi byubatswe bigwe hejuru y’abantu.”
Yongeye gushimangira ko iterambere ry’u Rwanda rizagerwaho n’Abanyarwanda ubwabo, asaba urubyiruko kugira icyizere cy’ubushobozi bwarwo no kudategereza ko ibisubizo bizava ahandi.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa cyitabiriwe n’Intore 769, kikaba cyiyongereye ku basaga 5,200 bamaze gutozwa mu byiciro 15 byabanje.
Yavuze ko iri torero rifite umwihariko wo kubera mu Kigo cya Gabiro no kuba umubare w’abaryitabiriye warikubye hafi inshuro ebyiri, agaragaza ko gahunda ari ugukomeza kuvugurura imitoreze kugira ngo ijyane n’igihe ndetse n’ibikenewe n’urubyiruko.
Ati: “Twakubye hafi inshuro ebyiri abo twari dusanzwe dutoza, uwo murongo ntituzawutezukaho bikazajyana no kuvugurura imitoreze, igahuzwa n’igihe n’ibyifuzo n’ibitekerezo duhabwa n’Intore.”
Yanavuze ko inyigisho bahawe zabafashije kumenya ko iterambere rikwiye gushakirwa ibisubizo imbere mu Banyarwanda ubwabo.
Ati: “Bamenye ko ak’imuhana kaza imvura ihise, biyemeza kuba banyamwishakamo ibisubizo, barahiye ko batazifata mapfubyi, ngo bumve ko igisubizo kirimo kwitwa Bizimana cyangwa Biziyaremye bategereje ko hari undi uzabazanira igisubizo cy’iterambere…ubwo bwihebe barabusezereye, bifitiye icyizere kiri mu mbaraga zabo. Ntibategereje ko amahanga cyangwa Imana ari bo bazaduha iterambere kuko Imana yakoze ibyayo, yaduhaye ubwenge n’ubushishozi.”

Perezida Kagame yasabye Itorero Indangamirwa kugira uruhare mu iterambere no gusigasira ibyo igihugu cyagezeho























































































































































































