Connect with us

Hi, what are you looking for?

ibiiza

MINEMA yasabye abaturage kwitegura imvura y’Umuhindo ishobora kuzana ibiza byinshi

Mu gihe cy'umuhindo hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kuzatera ibiza byinshi

Mu gihe hategerejwe igihe cy’Umuhindo, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) irakangurira Abanyarwanda gufata ingamba hakiri kare zo kwirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe. Ibi birimo imyuzure, inkangu, inkuba n’inkubi z’umuyaga, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’ibikorwa remezo.

Iyi minisiteri yatanze ubu butumwa ishingiye ku iteganyagihe rya Meteo Rwanda rigaragaza ko uyu mwaka Umuhindo uzarangwa n’imvura nyinshi kurusha ibisanzwe kubera ikinyagihe cya El Niño, giterwa n’izamuka ry’ubushyuhe bw’amazi yo mu Nyanja ya Pasifika.

Nubwo Umuhindo usanzwe uba hagati ya Nzeri n’Ukuboza ari igihe cy’ihinga, uyu mwaka hitezwe imvura ishobora kurenga urugero rusanzwe. Meteo Rwanda yagize iti “Turasabwa kwitegura hakiri kare tugashyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ingaruka z’ibiza.”

MINEMA irasaba abaturage gukoresha neza igihe gisigaye mbere y’itangira ry’imvura basana inzu zifite ibibazo, bagakomera ibisenge, bagatunganya imireko n’imiyoboro y’amazi ndetse bakubaka imisingi ihamye. Abatuye mu manegeka bagiriwe inama yo kwimukira hakiri kare ahantu hatekanye, mu gihe abaturage bose basabwe gusibura imiferege n’inzira z’amazi, kubungabunga imikingo no kwirinda kujugunya imyanda muri ruhurura.

Abahinzi bo basabwe gukomeza ingamba zo kurwanya isuri, mu gihe abafite ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’indi mitungo bakanguriwe kubifatira ubwishingizi kugira ngo birindwe igihombo gishobora guterwa n’ibiza.

Imibare yatangajwe na Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano igaragaza ko ibiza bikomeje guteza igihombo gikomeye mu gihugu. Raporo yakozwe muri Kamena 2026 ivuga ko mu mwaka wa 2025 ibiza byahitanye abantu 130 ndetse byangiza inzu zigera ku 1,800.

Hagati ya Mutarama na Werurwe 2026 honyine, inkangu, imyuzure n’inkuba byahitanye abantu 28, mu gihe kuva mu 2022 kugeza mu 2026 ibiza bimaze guhitana abantu 899, bikomeretsa abarenga 1,800 ndetse byangiza imyaka yari ihingiwe kuri hegitari zisaga 7,000.

Mu gihe cy’umuhindo hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kuzatera ibiza byinshi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities