Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kuvuga Ikinyarwanda kidakocamye no gusigasira ururimi kavukire

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gukangurira urubyiruko kwita ku rurimi rw’Ikinyarwanda, arusaba kuruvuga no kurwandika mu buryo buboneye, agaragaza ko gusigasira ururimi kavukire ari imwe mu nkingi zo kubungabunga umuco nyarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro. Mu butumwa yatanze, yagarutse ku ntego z’Itorero zirimo kubaka urubyiruko rufite indangagaciro, imyitwarire myiza ndetse no kururinda ibishobora kwangiza ejo harwo birimo ibiyobyabwenge n’indi mico mibi.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abakuru batakivuga Ikinyarwanda neza, urubyiruko rugifite amahirwe yo kurwiga no kurunoza hakiri kare. Yagize ati: “Ikinyarwanda usibye mwebwe,hari n’abakuru batakizi ariko amahirwe kuri mwe ni uko muracyari bato mushatse gufata mufata vuba.”

Yasabye kandi abategura gahunda z’Itorero gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko kunoza ubumenyi mu Kinyarwanda, ku buryo amasomo yarwo yazajya akurikiranwa n’abantu aho baba bari hose. Ati: “Muzashyireho porogaramu yigisha Ikinyarwanda bashobora no gukurikira aho baba bari hose.”

Mu rwego rwo kugaragaza amagambo akunze gukoreshwa nabi, Perezida Kagame yatanze ingero z’amwe mu magambo akwiye gukosorwa. Yagize ati: “Biriya byo kuvuga ‘Cane’ntabwo ari Cane ntabwo Ikinyarwanda cya Cane kibaho.Icyo ni Ikinyarwanda cy’ahandi hanze y’imipaka.Bavuga ‘Cyane’ murabyumva ? Ca na Cya murumva itandukaniro ?”

Yakomeje agaragaza ko n’ijambo “Ntago” ritari mu Kinyarwanda nyacyo, ati: “Hari abandi njya numva bavuga ‘Ntago’ nta Ntago ibaho,ni ‘Ntabwo’ murabyumva ?”

Yanatanze urugero ku ikoreshwa ridakwiye ry’inshinga zimwe na zimwe, agira ati: “Cyangwa abandi bakavuga ngo Guhereza,namuhereje ,yampereje ,bavuga Guha umuntu.Mpa,namuhaye ntabwo ari namuhereje icyo si ikinyarwanda ni ikinyarwanda cyahinduwe.”

Perezida Kagame yanibukije ko yahaye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda inshingano zo gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’Ikinyarwanda kidakocamye mu nzego zombi. Yashimangiye ko kubungabunga ururimi kavukire ari inshingano za buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko ruzarugira umurage ku bazarukomokaho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Abanyarwanda batabashije kwitabira gahunda rusange yo gufotorwa no gutanga ibipimo ndangamiterere bikenerwa mu gutegura indangamuntu koranabuhanga, baracyafite amahirwe yo kuyuzuza binyuze ku masite akomeje...

Amakuru

Panorama Ku wa 5 Nzeri 2026, muri Kigali Convention Center habereye umuhango wo kumurika ibitabo 15 byanditswe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza 12 zitandukanye, hamwe...

Amakuru

Munezero Jeanne d’Arc Abakozi b’Ikigo gicunga umutekano muri za Sitade, Tiger Gate S, biyemeje guteza imbere uburezi bw’abana bakomoka mu miryango ifite amikoro make,...

Ibitekerezo

By Aly S. Maherali, Vice Chair, MIC Global Risks Insurance Brokers (Uganda) Limited For businesses in Uganda, whether small and growing or more established...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities