Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Bamwe mu byamamare byo mu Rwanda urukundo rwabo rwakonje nk’isosi y’intama

Raoul Nshungu

Hari imvugo iti “ibintu byagurumanye nk’amashara cyangwa ngo bikonje nk’isosi y’intama”. Icyo gihe baba bashaka kuvuga ikintu gitangirana umurindi mwinshi ariko ntikirambe. Ni bwo bongeraho bati “Birahinda nk’inkuba bigakubita nk’agaca!”

Abahanga mu kurya Agashingwaryinyo k’intama bavuga ko isosi yayo uyihutira ku ziko, kuko ihora mu kanya gato. Muri iyi nkuru ntitugiye kubabwira uko bahuta iyi sosi, ahubwo tugiye kugaruka ku bivugwa -na ko byavuzwe ku mihanda- bijyanye n’urukundo hagati y’ibyamamare rwagurumanye ariko umubano wabo ntumare kabiri.

Platin P & Olivia

Platini wahoze mu itsinda rya Dream Boys mu mwaka wa 2011 nibwo yarushinze na Ingabire Olivia. Nyuma y’amezi ane barushinze baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu. Nyuma y’iminsi mike bibarutse byatangiye guhwihwiswa mu itangazamakuru ko baba baratandukanye ndetse batakibana nk’umugabo n’umugore.

Kuko Platini yagiye gukoresha ibizamini ndangasano (DNA) agasanga yarapfunyikiwe ikibiribiri, uyu mwana w’umuhungu atari uwe.

Ibi byaje kugana aho ku wa 11 Mutarama 2024, aba bombi batanze ikirego cyo kwaka Gatanya maze cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024.

Muri uwo mwaka batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu gutandukana kwabo bumvikanye ku buryo bazagabana ibikoresho byari mu nzu, na ho inzu iba iya Platin. Urukiko kandi rwanzuye ko aba bombi nta mwana babyaranye, bityo nta nshingano za kibyeyi Platin afite ku mwana.

Safi Madiba na Niyonizera Judith

Aba bombi barushinze mu mwaka wa 2017 ndetse icyo gihe Safi Madiba yari amaze iminsi mike avuye muri Urban Boyz. Mu 2020 Safi yasanze umugore we Judith muri Canada, gusa amaze iminsi agezeyo yatangiye kubaho mu buzima bumushaririye, aho yavuze ko yahozwaga ku nkeke n’umugore we Judith. Kubera ubwo bushyamirane Safi yaje kwahukana aba agiye gucumbika ku ncuti ye. Icyo gihe Judith yahise amusimbuza undi musore w’intarumikwa.

Maze mu 2023 bemeza ko batandukanye burundu, buri wese aca inzira ye. Kuri ubu Judith ari mu rukundo rushya rw’igishyuhirane.

Muyoboke Alex na Ornella Deyss Muhimpundu

Muyoboke umenyerewe mu kureberera inyungu z’abahanzi mu mwaka wa 2013 yarushinze na Ornella Deyss Muhimpundu. Urugo n’urukundo byabo byari bikomeye nk’inyundo imena amabuye, kugeza ubwo mu mwaka wa 2014 Alex Muyoboke yateguriraga umugore we igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Igitaramo kirangiye Muyoboke yaratashye ageze mu rugo asanga umugore we adahari, ariko yaje gutaha igicuku kinishye asanga umugabo amutegereje. Ahageze Alex yamubajije aho yari aherereye bitera ubushyamirane hagati yabo. Umunsi wakurikiyeho Ornella yahise asubira iwabo i Burundi kuva icyo gihe ntarongera kugaruka i Kigali.

Gusa Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye umwana umwe w’umuhungu bise Aston.

Dj Pius na Ange Umulisa

Umuhanzi akaba n’Umu DJ yashakanye na Ange mu 2014. Mu gihe gito kitageze ku mezi 5 barushinze baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu bise Yuhi Abriel. Umubano hagati yabo wakomeje kugenda neza kugera mu mwaka wa 2017 ubwo aba bombi urukundo rwabo rwatangiraga gukonja.

Iminsi yakurikiyeho ntabwo yabaye myiza. Bidatinze buri umwe anyura ize nzira aho Dj Pius yashinjaga Ange kutamwubaha ndetse no gutaha igicuku. Mu mpera za 2018 bombi bemeranyije gutandukana nk’umugabo n’umugore, ariko bakazajya bahurira ku nshingano zo kwita ku mwana wabo Abriel.

Shaddyboo na Medie Saleh

Mbabazi Chadian na Meddie Saleh uzwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo barushinze 2012, nyuma yo kurushinga baje kwibaruka abana babiri b’abakobwa, umwe wabonye izuba mu 2012 undi mu 2014.

Nyuma yaho urukundo rwabo ndetse n’urugo rwabo byatangiye kuzamo kidobya maze bidatinze mu 2015 Shaddyboo arahukana ndetse anatwara abana, aho yahise ajya gutura ku Kacyiru avuye i Nyamirambo, aho yabanaga na Meddie Saleh. Bivugwa ko bapfaga cyane gucana inyuma, ubu bombi bakaba bafatanya kurera abana babo.

Aline Gahongayire na Gahima Gabriel

Aba bombi barushinze mu mwaka wa 2013 mu birori by’ubukwe bw’igitangaza. Nyuma yaho muri Mutarama 2015, Gabriel yaje gutangaza ko yatandukanye n’umugore we Aline Gahongayire kuko batabashaga kumvikana.

N’ubwo Gahingayire yabanje kubihakana, mu 2016 yaje kwemera ko yatandukanye n’umugabo we kuko kumvikana hagati yabo byabaye ingorabahizi. Mu mwaka wa 2017 urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwemeje ko aba bombi batandukana buri umwe akanyura ize nzira. Nta mwana bari bafitanye.

Uncle Austin & Mbabazi Liliane

Uncle Austin yarushinze na Liliane Mbabazi mu mwaka wa 2006 gusa nyuma urugo rwabo rugahoramo intonganya za hato na hato, aho Austin yashinjaga uyu mugore we kuba yaramufatiranye we n’umuryango we bagatuma ashaka akiri muto kandi atarabishakaga.

Austin yaje gusaba gatanya n’uyu mugore mu mwaka w’i 2010 gusa icyo gihe ntiyabishyiramo ingufu nyinshi. mu buryo bwemewe n’amategeko yaje guhabwa iyi gatanya nyuma y’imyaka 5 mu mwaka w’i 2015. Austin yatandukanye na Liliane bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Uncle Austin na Mwiza Joanna

Nyuma yo guhana gatanya na Liliane mu 2015, Austin muri uwo mwaka yari mu kibatsi cy’urukundo rugurumana na Joanna. Icyo gihe banabanaga mu nzu imwe. Urukundo rwabo bararwuhiye ruratoha ariko mu mpera za 2017 zibyara amahar, ndetse bidatinze Joanna asiba amafoto yose yari afitanye na Uncle Austin ku mbuga nkoranyambaga ze. Si ibyo gusa, kuko yahise asiga uncle Austin anatwara umwana babyaranye w’umukobwa.

Uku gutandukana kwabo kwababaje cyane Uncle Austin, maze akora mu nganzo ahimbira uwari umugore we indirimbo yise “Najyayo”. Ku munsi wa none, nubwo batandukanye, ariko Uncle Austin aracyubahiriza inshingano za kibyeyi zirimo kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri.

Iyo urebye ingo z’ibyamamare, aba ni bake twabashije kubagezaho ariko ni benshi batamaranye kabiri, kuko usanga hari abatarenza imyaka itatu bagikomeye ku isezerano cyangwa se ku ndahiro.

Wakwibaza uti «Biterwa ni iki?» Bakunzi bacu uwaba afite igisubizo atubwire. Mwasiga ubutumwa aho bugenewe cyangwa mukatwandikira kuri email : editor.panorama.rw@gmail.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities