Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Yusuf Murangwa yagizwe Perezida w’Urwego rukuru rwa EADB ruhuza ibihugu bine byo muri Afurika y’Iburasirazuba

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa, yagizwe Umuyobozi w’Urwego rukuru rugena umurongo wa Banki y’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba (EADB), ikorera mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania.

Izi nshingano yazihawe nyuma y’inama yabereye i Kampala muri Uganda ku wa 8 Gicurasi 2026, aho yasimbuye Minisitiri w’Imari wa Uganda, Matia Kasaija, wari umaze igihe ayoboye uru rwego rugizwe na ba Minisitiri b’Imari bo mu bihugu binyamuryango bya EADB.

Mu mpinduka zakozwe kandi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari ya Uganda, Ramathan Ggoobi, yagizwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya EADB muri manda y’imyaka ibiri. Mu Banyarwanda bagize iyo nama harimo Reuben Karemera na Faustin Mbundu.

Iyi banki kandi yanatangaje ko hashyizweho ikigega cya miliyoni 13 z’amadolari y’Amerika kizafasha abagore n’urubyiruko kubona serivisi z’imari binyuze mu bigo by’imari bikorana na EADB mu karere. Ni gahunda iri mu murongo wa gahunda y’iterambere ya banki ya 2024-2028 igamije guteza imbere ubukungu budaheza kandi burambye.

Raporo y’ikorwa rya EADB igaragaza ko mu mwaka warangiye mu Ukuboza 2025, inyungu za banki mbere yo gukatwa imisoro zazamutseho 51%, zigera kuri miliyoni 16,93 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 11,20 z’amadolari mu mwaka wabanje. Inguzanyo zatanzwe nazo zazamutse ku kigero cya 140%, mu gihe iziri mu bakiliya ziyongereyeho 52%.

Matia Kasaija yavuze ko ibyo byagezweho bigaragaza ubushobozi banki imaze kugira bwo gushora imari no gushyigikira imishinga y’iterambere mu bihugu biyigize.

Ati: “Uyu musaruro ni igihamya ko EADB yubatse ubushobozi bwo kwegeranya amafaranga akenewe no gutanga ibisubizo by’imari birimo guhanga ibishya. Mu mwaka ushize twateye inkunga imishinga mu nzego zinyuranye mu bihugu binyamuryango byacu.”

Banki ya EADB yashinzwe mu 1967, ikaba ifite inshingano zo gutera inkunga imishinga y’iterambere n’ikorwa ry’ubukungu mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Kuri ubu, imigabane myinshi iyifitwemo n’ibihugu bine ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania, mu gihe ibigo mpuzamahanga by’imari bifitemo umugabane muto.

Yusufu Murangwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities