Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Amasoko adakoreshwa agiye guhindurwamo amashuri y’imyuga

Amwe mu masoko yo mu karere ka Karongi agiye guhindurwamo amashuri kubera kubura abayakoreramo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko buri gushaka uburyo inyubako z’amasoko ya kijyambere zimaze igihe zidakoreshwa neza zakwifashishwa mu bindi bikorwa bibyara umusaruro, harimo no kuzigira ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Iki gitekerezo kije nyuma y’uko bamwe mu baturage bagaragaje impungenge z’uko ayo masoko yubatswe ku mafaranga menshi ariko akaba adakoreshwa nk’uko byari biteganyijwe, ibintu bavuga ko bikomeje guteza igihombo.

Abaturage bavuga ko imwe mu mbogamizi zituma aya masoko adakorerwamo n’abacuruzi ari imiterere yayo, aho bavuga ko adafite ibyumba bihagije byo kubikamo ibicuruzwa cyangwa gutandukanya ibikorwa by’ubucuruzi.

Mukarugambwa Lusi utuye hafi y’isoko rimwe muri ayo yagize ati: “Ibi ni igihombo. Nonese ubu amajyambere batuzaniye twarayabonye? Ariko badushyiriyemo ibyumba iri soko ryakora neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwemeza ko iki kibazo bukizi kandi buri kureba uko cyakemurwa mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko hari gahunda ziri gutekerezwaho kugira ngo izi nyubako zitazakomereza mu gihombo.

Yagize ati: “Natwe nk’abayobozi tubona ko ari ikibazo kuko ni amafaranga igihugu cyashyize ahantu atabyazwa umusaruro nk’uko bikwiriye. Twavugaga ko dushobora gushyiramo abiga imyuga, tugashaka ba rwiyemezamirimo bafite imashini bagahuguriramo abantu imyuga irimo kudoda, kubaza n’ibindi bikorwa byatuma inyubako ikora.”

Mu masoko agaragaramo iki kibazo harimo irya Kigarama riherereye mu Murenge wa Gishyita, ryafunguwe mu mwaka wa 2021. Nubwo ryubatswe hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, kuri ubu rikunze kuba ridakorerwamo ibikorwa byinshi, cyane cyane ku minsi itari iy’isoko.

Bamwe mu baturage bavuga ko hakenewe ibisubizo byihuse kugira ngo izi nyubako zitangirika kurushaho, kuko zimwe zatangiye kwerekana ibimenyetso byo gusaza mbere y’igihe bitewe no kudakoreshwa no kubura isuku ihagije.

Akarere ka Karongi kavuga ko gukoresha aya masoko nk’ibigo byigisha imyuga bishobora gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo, mu gihe kandi inyubako zaba zitangiye kubyazwa umusaruro.

Amwe mu masoko yo mu karere ka Karongi agiye guhindurwamo amashuri kubera kubura abayakoreramo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities