Polisi yo mu Ntara y’Iburasirazuba bwa Zambia yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusifuzi Donald Tonga wari uri gusifura umukino w’umupira w’amaguru mu Karere ka Chipangali.
Uyu musifuzi w’imyaka 55 yapfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abari bitabiriye umukino wabaye ku wa Kane hagati ya Mikango United na Leopard United, amakipe yari ahanganiye igihembo cy’ibihumbi bitanu by’ama-Kwacha.
Umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara, Robertson Mweemba, yavuze ko abafashwe bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu nyuma yo gushakishwa.
Yagize ati: “Abakekwa bari gufasha mu iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko umusifuzi yapfuye. Hari andi makuru azatangazwa kuko iperereza riracyakomeje.”
Amakuru yatangajwe n’abari aho avuga ko ikibazo cyatangiye mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Donald Tonga yanze gutanga penaliti bamwe mu bakinnyi n’abafana ba Mikango United basabaga.
Icyo cyemezo cyakurikiwe n’imvururu, aho bamwe mu bakinnyi n’abafana bivugwa ko bahise batera uwo musifuzi bamukubita ibipfunsi, imigeri ndetse banakoresha inkoni n’amabuye.
Ababonye ibyabaye bavuga ko Tonga yagerageje guhunga imbaga y’abantu yari imukurikiye, ariko aza gufatwa arakubitwa bikomeye kugeza ubwo yaguye hasi nta mbaraga agifite.
Nyuma y’icyo gitero, yajyanywe ku ivuriro rya Chamasongo Clinic kugira ngo yitabweho n’abaganga, ariko basanga yamaze gupfa.
Polisi yavuze ko ubwo yageraga kuri iri vuriro, yasanzeyo umurambo wa Tonga uriho amaraso menshi, ndetse afite igikomere gikomeye ku ruhande rw’ibumoso bw’umutwe.
Iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri uru rupfu rwateye impungenge abakurikiranira hafi umupira w’amaguru muri Zambia.



















































































































































































