Indwara z’umutima n’izindi ndwara zidakira zishobora kwiyongera cyane ku bantu bapfakaye, cyane cyane abagabo, nyuma y’urupfu rw’uwo bashakanye. Ibi ni ibyagarutsweho n’ubushakashatsi butandukanye bugaragaza isano iri hagati yo kubura uwo mwashakanye n’ihungabana ry’ubuzima.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu barenga miliyoni 2.2 mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Suède, u Buyapani na Israel, bwerekanye ko gupfakara bishobora kongera ibyago byo gupfa mu buryo butunguranye.
Ibyo byago bivugwa ko byiyongera cyane mu mezi atandatu ya mbere nyuma yo gupfakara, aho bishobora kuzamuka hagati ya 50% na 90% ugereranyije n’abantu baba bakiri mu rushako.
Nyuma y’icyo gihe, nubwo ibyago bigabanuka, ntibicika burundu. Abashakashatsi bavuga ko abapfakaye bagumana ibyago biri hejuru ugereranyije n’abakiri mu rushako, aho bishobora kugera hafi kuri 15%.
Mu isesengura ryimbitse, abagabo bapfakaye bagaragara nk’abugarijwe cyane kurusha abagore. Ubushakashatsi bwerekana ko ku bagabo, ibyago byo gupfa vuba bishobora kugera kuri 23%, mu gihe ku bagore biba biri hafi ya 4%.
Abahanga mu buzima bavuga ko hari impamvu zitandukanye zituma abagabo bashobora kugira izi ngaruka kurusha abagore. Muri zo harimo imiterere y’umubiri n’uruhare rwa Genetiki isobanura uko imiterere y’utunyangingo (chromosomes) igira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Mu busanzwe, umugabo agira chromosomes XY, mu gihe umugore agira XX. Abashakashatsi bavuga ko itandukaniro riri muri izi chromosomes rishobora kugira uruhare mu buryo umubiri wubaka ubudahangarwa, bikagira ingaruka ku buryo umuntu yihanganira indwara no gusaza.
By’umwihariko, ubushakashatsi bwerekana ko uko abagabo basaza, ari uko umubiri wabo ugenda utakaza ubushobozi bwo kurinda indwara kurusha ku bagore, bikabongerera ibyago byo kurwara no guhita bapfa vuba iyo bagize ihungabana rikomeye.
Ariko si ibinyabuzima gusa bigira uruhare muri iki kibazo. Imibereho ya buri munsi nayo igira uruhare rukomeye. Abagabo benshi bagaragara nk’abatitabira kwivuza ku gihe, kutarya neza, no kutita ku buzima bwabo mu buryo buhoraho ugereranyije n’abagore.
Nyuma yo gupfakara, ibi bishobora kurushaho kuba bibi, kuko benshi bahura n’agahinda gakabije, bakabura uyobora imibereho bari basanganywe, bagatangira kwirengagiza ubuzima bwabo.
Ibi bishobora kubajyana mu mico ituma ubuzima bwangirika nk’ikoreshwa ry’inzoga nyinshi, imirire mibi, cyangwa kudasinzira neza, bikagira ingaruka ku mikorere y’umutima n’umuvuduko w’amaraso.
Abahanga bavuga kandi ko mu mibanire ya buri munsi, abagore akenshi baba ari bo bafasha abagabo kwita ku buzima, kubashishikariza kwivuza no kubafasha guhangana n’ihungabana. Iyo uwo mufatanyabikorwa amaze gupfa, umugabo ashobora gusigara adafite umwibutsa kwiyitaho.
Ako guhinduka kw’imibereho, iyo guhuye n’agahinda gakabije, bishobora gutuma indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso zifata umugabo wapfakaye vuba kurushaho, bikaba byanamuviramo urupfu rutunguranye.
Abashakashatsi bavuga ko ari ingenzi ko abapfakaye bahabwa ubufasha bwihariye, haba mu rwego rw’amarangamutima no mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo bagabanye izi ngaruka zikunze kugaragara mu mezi ya mbere nyuma yo kubura uwo bashakanye.

















































































































































































