Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

U Rwanda rwakiriye inama yiga ku ngufu za Nikiliyeri “Nuclear Energy Innovation Summit for Africa 2026”

Abakuru b’Ibihugu, impuguke ndetse n’abashoramari baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga ya Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NAISA 2026), igamije kuvana umugabane wa Afurika ku rwego rwo kuvuga ku ngufu za Nikeleyeri gusa, ukagera ku rwego rwo kuzishyira mu bikorwa.

Iyi nama yakiriwe na Perezida Paul Kagame, aho yanitabiriwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan. Aba bayobozi bombi bashimangiye ko Afurika ikwiye gutangira gushyira imbaraga mu mishinga ifatika ya Nikeleyeri.

Perezida Kagame yagize ati: “Ku mugabane wa Afurika, ingufu ntabwo ari ikibazo cy’iterambere gusa. Ni zo shingiro ry’izamuka ry’inganda n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yanatangaje ko u Rwanda rumaze gutsinda igenzura mpuzamahanga ryakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike, IAEA, rigaragaza ko igihugu kiri mu nzira nziza zo gutangira gukoresha ingufu za Nikeleyeri kuva muri 2030.

Ku ruhande rwa Tanzania, Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko igihugu cye kiri gushyira imbaraga mu kongera amashanyarazi kuko ubu gifite megawati 4,500 gusa, mu gihe biteganyijwe ko muri 2030 kizaba gikenera megawati 8,000, naho muri 2050 kikazaba gikenera izigera kuri 70,000.

Mu rwego rwo kwitegura icyo cyuho, Tanzania yamaze gutegura gahunda yo kubaka ubushobozi bwa megawati 1,200 zituruka ku ngufu za Nikeleyeri mu myaka icumi iri imbere, ndetse hashyirwaho ikigo cya NEPIO kizakurikirana iyo gahunda yose.

Nubwo Afurika ikomeje kwerekana ubushake bwo gukoresha izi ngufu, abayobozi bagaragaje ko ikibazo gikomeye atari ikoranabuhanga cyangwa ubushake bwa politiki, ahubwo ari uburyo bwo kubona amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo bya Nikeleyeri.

Perezida Samia Suluhu Hassan yagize ati: “Afurika ikeneye uburyo bushya bwo kubona ubushobozi bw’imari, uburyo bugabanya ibyago kandi bugatuma imishinga ya Nikeleyeri ibona inkunga yo kuyishyira mu bikorwa.”

Umuyobozi wa IAEA, Rafael Grossi, yavuze ko amafaranga yo gushora mu mishinga ya Nikeleyeri ahari ku Isi, ariko Perezida Samia ashimangira ko uburyo bwo kuyabona budaha amahirwe Afurika kuko amabwiriza n’ibisabwa n’ibigo by’imari mpuzamahanga bitajyanye n’imiterere y’ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame na we yavuze ko bamwe mu bashoramari mpuzamahanga bagifata Afurika nk’ahantu hari ibyago byinshi, asaba ibihugu gukomeza kubaka inzego zikomeye n’amategeko asobanutse kugira ngo birusheho gutanga icyizere.

Yagize ati: “Tugomba gukomeza gushimangira amategeko n’imikorere ihamye kandi iboneye, kugira ngo twubake icyizere no gukurura ishoramari rirambye.”

Abakuru b’Ibihugu kandi bagaragaje ko Afurika ikwiye kwibanda ku ikoranabuhanga rya Small Modular Reactors (SMRs), rigizwe na sitasiyo nto za Nikeleyeri zubakwa ku giciro kiri hasi kandi zishobora kongerwaho buhoro buhoro bitewe n’ubushobozi bw’igihugu.

Perezida Kagame abigarukaho yagize ati: “Birakwiriye kurushaho kuko ibihugu byinshi bya Afurika bishobora kubakwa buhoro buhoro kandi bigahuzwa n’imiyoboro mito y’amashanyarazi ku giciro kidahenze.”

Perezida Samia Suluhu Hassan na we yavuze ko Tanzania iri kureba uburyo iri koranabuhanga ryakoreshwa nk’umuti woroshye kandi ujyanye n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ku bijyanye n’ingufu zisubira nka solar n’amashanyarazi akomoka ku muyaga, aba bayobozi bavuze ko Nikeleyeri itazisimbura ahubwo ko zizuzanya. Perezida Samia yagize ati: “Ingufu za Nikeleyeri ntizikwiye gufatwa nk’izihanganye n’ingufu zisubira, ahubwo zigomba gufatwa nk’izunganira umuhate mugari wo kubaka uburyo bw’ingufu burambye, bwizewe kandi bushobora guhangana n’ibibazo.”

Perezida Kagame na we yongeyeho ati: “Ibihugu nibikomeza gukora buri kimwe ukwacyo, iterambere rizagenda gahoro kandi ritware amafaranga menshi kurushaho.”

Mu gusoza, Perezida Kagame yibukije ko Afurika ifite amahirwe akomeye bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage bafite imyaka yo gukora, ibintu bishobora kuzavamo inyungu ikomeye ku bukungu bw’umugabane igihe hazaba hari amashanyarazi ahagije yo gushyigikira inganda, ubuvuzi n’uburezi.

Yagize ati: “Impinduka mu mibare y’abaturage zishobora kuzaba kimwe mu byiza bikomeye by’ubukungu muri iki kinyejana, nitubitegura neza.”

Biteganyijwe ko inama nk’iyi ubutaha izabera muri Togo, ibintu bigaragaza ko ibiganiro ku ikoreshwa rya Nikeleyeri muri Afurika bikomeje kwaguka ku mugabane wose.

Perezida wa Tanzaniya Samia Suluh Hassan

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities