Hashize imyaka 135 hamenyekanye inyandiko y’itorero Gatolika yiswe Rerum Novarum, Papa Leo XIV yasohoye inyandiko ye ya mbere y’ingenzi yitwa Magnifica Humanitas (Ubumuntu buhebuje), igaragaza uko Kiliziya igaruka ku bibazo by’igihe tugezemo by’iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) n’imbaraga z’ikoranabuhanga.
Iyi nyandiko yasohowe ku wa 25 Gicurasi 2026, ishyirwaho umukono ku wa 15 Gicurasi mu rwego rwo kwibuka Rerum Novarum. Igaruka ku nsanganyamatsiko nk’ubwoko bushya bw’imirimo, uburinganire mu bukungu, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ingaruka z’ikoranabuhanga ku muryango mugari.
Papa Leo XIV agaragaza ko nubwo ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, rigomba gukomeza kuba igikoresho cyagenewe gufasha abantu aho kubagenga cyangwa kubasimbura. Asaba ko AI itagomba gukoreshwa mu nyungu z’abantu bake cyangwa ibigo bikomeye gusa.
Mu by’ingenzi by’iyi nyandiko, Papa avuga ko ikoranabuhanga ritari icyiza cyangwa ikibi ubwacyo, ahubwo biterwa n’abarikoresha. Agaragaza impungenge ko AI ishobora kuba igikoresho cy’ubutware mu gihe igenzurwa n’abafite inyungu z’ubukungu cyangwa politiki.
Papa anagaragaza ko ikibazo atari iterambere rya AI, ahubwo ari abarikoresha n’impamvu barikoresha.
Iyi nyandiko ishimangira ko agaciro k’umuntu katagomba gushingira ku musaruro atanga cyangwa ku bushobozi bwe bwo gukora. Papa Leo XIV anenga imyumvire igenda ikwirakwira yo kugereranya abantu n’imashini cyangwa imirimo bakora.
Mu bice bikomeye by’iyi nyandiko, Papa asaba ko AI itagomba gukoreshwa mu ntambara cyangwa intwaro zica. Avuga ko ikoreshwa ryayo mu ntambara rishobora gutuma urugomo rwihuta kandi rukagira ingaruka ziremereye ku bantu.
Papa avuga ko nubwo imashini zishobora gusimbura imirimo imwe n’imwe, bitagomba gutuma abantu batakaza akazi cyangwa agaciro kabo. Ahubwo asaba ko ikoranabuhanga ryagabanya imirimo igoye ariko rigasiga umwanya w’akazi gafite intego mu buzima bwa muntu.
Iyi nyandiko inagaruka ku ruhare rw’uburezi mu kurinda ubwigenge bw’umuntu. Papa agasaba ko urubyiruko rutagomba gushingira cyane ku mashini zifite ubwenge, ahubwo rugomba gukomeza gutekereza no gushakisha ukuri ubwabwo.
Byongeye kandi anavuga ko abantu bagomba kwiga guhagarika gukoreshwa na AI kugira ngo bagire igihe cyo gutekereza neza.
Papa yanagaragaje ko ibibazo by’abimukira bifitanye isano n’intambara, ubukene n’ubusumbane ku isi. Anavuga ko amakuru y’abantu ashobora kuba umutungo ukomeye ushobora gukoreshwa mu buryo bw’igitugu cyangwa ubukoloni bushya bw’ikoranabuhanga.
Mu gusoza, Papa Leo XIV asaba ko isi yahindura uburyo ibona intambara, igashyira imbere dipolomasi n’ubufatanye kurusha imbaraga za gisirikare. Anasaba ko inzego mpuzamahanga zakongerwa imbaraga kugira ngo zikemure ibibazo by’isi.
Nk’uko byagiye bigaragara mu nyandiko za Kiliziya Gatolika mu bihe bitandukanye, Magnifica Humanitas yibanda ku kibazo cy’ukuntu iterambere ry’ikoranabuhanga rishobora kugira ingaruka ku muntu.
Iyi nyandiko igaragaza ko ikibazo atari AI ubwayo, ahubwo ari uko abantu bashobora gutakaza ubumuntu bwabo mu gihe ikoranabuhanga ribaye ingenzi kurusha ubuzima bwa muntu. Bityo Papa Leo agasaba ko isi yubaka ejo hazaza ishingiye ku muntu.

















































































































































































