Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bugaragaza ko hari imishinga itandatu y’abaterankunga ifite agaciro ka Miliyari hafi magana ane z’amafaranga y’u Rwanda (399.91 Frw) yamaze gusinywa ariko imirimo ikaba itaratangira gushyirwa mu bikorwa.
Ibi ni bimwe mu bikubiye muri Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’Imari 2025/2026 yagejejwe ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi ku wa 6 Gicurasi 2026.
Raporo igaragaza ko mu mwaka w’ingengo w’Imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025, hagenzuwe 96% by’amafaranga yose yakoreshejwe mu nzego za Leta.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko uko imyaka igenda ihita imikorere igenda irushaho kuba myiza kuko mu mwaka wa 2024-2025 imikoresheze myiza y’imari yageze kuri 97%, mu geze mu mwaka wabanje byari kuri 94%.
Mu bijyanye no kubahiriza amategeko mu mikoreshereze y’imari ya Leta bigeze kuri 83% basanze ari nta makemwa bivuye kuri 75% mu mwaka wabanje. Na ho ku ihame ryo gukoresha umutungo wa Leta neza, mu nzego zagenzuwe basanze zigeze kuri 79% bivuye kuri 66% mu mwaka wabanje.
Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwagaragaje ku nama 4,566 zatanzwe umwaka ushize, 65% zashyizwe mu bikorwa, 15% zishyirwa mu bikorwa igice na ho 20% ntizashyirwa mu bikorwa.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, ageza Raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari mu mwaka wa 2024/2025.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atangaza ko ibigo bya Leta bikora ubucuruzi bikiri munsi ya 60% mu gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi. Ni mu gihe uturere turi mu nzira nziza tugeze kuri 80% mu gushyira mu bikorwa inama zatanzwe.
Ariko n’ubwo hagaragara impinduka kandi nziza mu kubahiriza amategeko mu mikoreshereze n’imicungi by’imari ya leta, hagarazwa ko imishinga itandatu y’abaterankunga ifite agaciro ka miliyari 399.91 Frw yamaze gusinywa, ariko imirimo yayo ikaba itaratangira gushyirwa mu bikorwa, ku buryo ubukererwe buri hagati y’umwaka n’amezi arindwi kugeza ku myaka ine.
Iyo mishanga ni iy’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RDTA), aho byari biteganyijwe kubaka umuhanda Kigali–Muhanga ureshya na kilometero 45, ariko ukaza gukererwa imyaka ibiri n’amezi atatu, ndetse no kwagura umuhanda Prince House–Masaka, wakererewe imyaka ine. Imirimo yo kubaka iyo mihanda ifite agaciro ka Miliyari 149 z’amafaranga y’u Rwanda.
Undi mushinga ugaragazwa muri Raporo watinze gutangira kandi amasezerano yarasinywe, ni uwa Minisiteri y’Ubuzima, aho byari biteganyijwe kubaka ibitaro bya Muhororo mu karere ka Karongi, ibya Kabgayi muri Muhanga n’ibya Ruhengeri mu karere ka Musanze, ariko na wo ukaza gutinda gutangira. Byatumye ubukererwe buri hagati y’amezi 19 na 28. Uyu mushinga wari ufite agaciro ka miliyari zirenga 239 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta buvuga kandi ko umushinga w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike, imyuga n’Ubumenyingiro -RTB, wo kubaka amashuri yisumbuye y’imyuga (TSS) ya Cyanika muri Nyamagabe na Muhororo muri Karongi, byakerereweho imyaka ibiri n’amezi arindwi kandi wari kuzatwara arenga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bwagaragaje kandi ko undi mushinga wakererwe, ari uw’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda -RDB, wari ugamije guteza imbere abikorera bafite ibigo bito n’ibiciriritse.
Uyu mushinga amasezerano awushyiraho yasinywe mu mwaka wa 2023, ukaba wari ufite agaciro ka miliyari 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko na wo ukaba utarashyizwe mu bikorwa.
Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, bugaragaza kandi ko amasezerano y’inguzanyo avuga ko umushinga uhabwa amafaranga hagendewe ku bimaze gukorwa.
Icyakora, ubugenzuzi bwasanze hari imishinga itandatu y’iterambere ifite agaciro ka Miliyari 951 z’amafaranga y’u Rwanda, imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero kiri hagati ya 67% na 92%, ariko amafaranga imaze guhabwa akaba ari ku gipimo kiri hagati ya 15% na 49%.
Ibi bikerekana ko umushinga ushyirwa mu bikorwa ku kigereranyo kiri hasi. Ibi byagaragaye mu mishinga iri muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Igihugu cy’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB), Ikigo gishinzwe amazi n’isuku (WASAC), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na rwo rushinzwe kwandika imishinga y’ishoramari n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwigisha Imyuga n’ubumenyingiro (RTB).
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, atangaza ko uku gukererwa kwatewe no kutitegura neza mbere yuko imishinga itangira, gushyira mu bikorwa imishinga, gutinda gutanga amasoko, n’ubukererwe bugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga.
Agira ati “Ibi bisobanuye ko iyi mishanga ishyirwa mu bikorwa ku kigero cyo hasi ugereranyije n’igihe cyateganyijwe. Turasaba ko abayobozi bashinzwe iyi mishanga, bayikurikirana ku buryo bw’umwihariko, kugira ngo yihutishwe.”
Kudakurikirana neza imishinga yateguwe, bituma n’iyshyizwe mu bikorwa idindira ku buryo n’irimo gukorwa igeze nibura kuri 79% ugereranyije n’igihe iteganyirijwe kuba yararangiye. Inzego zibishinzwe zigirwa inama yo kuyikurikirana ntihabe ubukererwe, kuko kudidindira kwayo bishyira igihugu mu gihombo.

Umushinga wo kubaka Umuhanda mugari Prince House ugera i Masaka uri mu yagarutsweho muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

















































































































































































