Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kirehe: Irondo ry’abagore ryashoboye guhashya abajura ku manywa y’ihangu

Panorama

Abagore bo mu murenge wa Nyamugari, Akagari ka Kiyanzi, Umudugudu wa Kamarashavu, bishyize hamwe batunganya Irondo ry’amanywa aho basimburana kuzenguruka mu masibo yabo, bacunga umutekano. Ibi babikora mu rwego rwo guhangana n’abajura bari barazengereje ingo biba ku manywa y’ihangu.

Nk’uko tubikesha BTN yatangaje iyi nkuru, mu masaha y’amanywa, abo bagore bicamo amatsinda mato bakazenguruka inzira zose z’umudugudu, bakurikirana abinjira, abasohoka n’ibibera muri uwo mudugudu.

Bavuga ko iri rondo baritekereje mu rwego rwo kwishamo ibisubizo mu gucunga umutekano w’aho batuye. Bavuga ko mbere y’iyi gahunda ubujura bwari bubarembeje, aho bihazi byinjiraga mu nzu z’abagiye mu mirima n’indi mirimo bikiba.

Umwe mu bagore bakora iri rondo avuga ko bahisemo kwishyira hamwe kugira ngo bacunge umutekano wo ku manywa, ni mu gihe abagabo bo bawucunga nijoro.

Agira ati “Tutaratangira kurikora, umuntu yasaruraga udushyimbo yatarabuka agasanga baratujyanye, waba waguze nk’agahene ugasanga barakazituye…”

Mugenzi we avuga ko, nk’abagore, kugira uruhare mu kwicungira umutekano ntawe byateye ipfunwe, ahubwo babonye ko abagabo batarara irondo ry’ijoro, ngo banirirwe bacunze umutekano w’aho batuye.

Agira ati “Hari abari barigize ibirara ku mudugudu, bica abantu, bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu, ugasanga ibyo ufite byose barabikwambuye. Hari bamwe muri bo twashoboye gufata…”

Abaturage bavuga ko kuva iri rondo ryatangira, ubujura bwagabanutse ku buryo bugaragara, ndetse bamwe bavuga ko bongereye icyizere cyo kujya mu mirimo yabo nta bwoba.

Umwe muri abo baturage agira ati “Irondo ryarafashije cyane kuko nta muntu winjira mu masibo batamuzi, kuko abari ku irondo bahita bamubaza aho ajya n’ikimugenza; yajijinganyaga bagahamagarana bakamufata agashyikirizwa Polisi.”

Nubwo bishatsemo ibisubizo, aba bagore bifuza gufashwa kubona impuzankano cyangwa indi myambaro yajya igaragaza ko bari ku irondo kandi ikanaborohereza kwiruka ku bisambo, kuko hari ubwo ibitenge bibatega.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yabwiye BTN TV ko “Ni igikorwa cyiza twashimye abo baturage, ibyo bifuje turimo turabitegura. Basabye ‘gilets’, turimo turabitegura kandi tuzabibashyikiriza.”

Kugeza ubu, abagore bakora irondo ry’amanywa mu Mudugudu wa Kamarashavu, Akagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugali, Akarere ka Kirehe bagera kuri 31, bakaba bamaze imyaka ibiri bari muri izi nshingano.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities