Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

“BAL igenda iba irushanwa mpuzamahanga rikomeye” -Clare Akamanzi

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yatangaje ko irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rikomeje gutera imbere ku buryo bugaragara, haba mu rwego rw’imikinire, ubwiyongere bw’abafana ndetse no kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru mbere y’uko hatangira imikino ya nyuma ya BAL iri kubera muri BK Arena i Kigali hagati ya tariki ya 22 na 31 Gicurasi 2026.

Akamanzi yavuze ko BAL imaze kuba kimwe mu bikorwa bya siporo bikurura abantu benshi muri Afurika, agaragaza ko uburyo abafana bayitabira bwiyongereye cyane mu bihugu bitandukanye.

Yasobanuye ko amarushanwa aheruka kubera muri Maroc no muri Afurika y’Epfo yitabiriwe n’abafana basaga ibihumbi 75, ndetse ko amafaranga ava mu igurishwa ry’amatike yiyongereye ku rugero rwo hejuru.

Yongeyeho ko imikino ya BAL ubu ireberwa mu bihugu birenga 200 ku Isi, ndetse ko umubare w’abayikurikirana wazamutse cyane mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Yagize ati: “Twabonye abafatanyabikorwa 20 bashya twinjirana muri uru rugendo rwo kubaka BAL nk’igikorwa cyihariye cya siporo muri Afurika.”

Clare Akamanzi yavuze kandi ko BAL itakiri irushanwa rya Basketball gusa, ahubwo yahindutse urubuga ruhuza siporo n’umuco wa Afurika, binyuze mu myidagaduro, imideli, umuziki ndetse n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe urubyiruko.

Mu rwego rwo kongera uburyo abafana baryoherwa n’iyi mikino, biteganyijwe ko bamwe mu bahanzi n’ibyamamare byo muri Afurika barimo Joshua Baraka na Bien Aime bazasusurutsa abazitabira imikino izabera muri BK Arena mu mpera z’iki cyumweru.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko urwego rw’imikinire rwagaragaye muri uyu mwaka rugaragaza ko Basketball ya Afurika iri gutera imbere cyane.

Yagarutse ku marushanwa ya Kalahari Conference yabereye muri Pretoria, avuga ko yaranzwe n’imikino ikomeye ndetse n’amanota menshi, aho imikino myinshi yarangiye amakipe arengeje amanota 100.

Yanavuze ko ari bwo habonetse “triple-double” ya mbere mu mateka ya BAL, ibintu byerekana ko urwego rw’abakinnyi rukomeje kuzamuka.

Fall yavuze ko impamvu iri gutuma iri rushanwa rikura ari uko amakipe ari kugenda arushaho gushora imari mu bakinnyi, abatoza ndetse no mu kuzamura urwego rw’imisifurire binyuze mu bufatanye bwa BAL na FIBA.

Yanagarutse kuri gahunda ya “Elevate” igamije kuzamura impano z’abakiri bato bo muri Afurika, avuga ko bamwe mu bayinyuzemo bamaze kugera ku rwego rwo gukina imikino ya nyuma ya BAL.

Perezida wa BAL yavuze ko abafana bazabona imikino irimo guhangana gukomeye, cyane cyane ko harimo amakipe afite amateka muri iri rushanwa nka Al Ahly na Petro de Luanda, ndetse n’andi makipe mashya amaze kwigaragaza.

Yashimangiye ko intego ya BAL atari ukuzamura Basketball gusa, ahubwo ari no gutanga umusanzu mu iterambere ry’urubyiruko no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze muri siporo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities