Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Weekend y’ibirori gusa hirya no hino

Impera z’icyumweru zizaba zirimo ibitaramo bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo

Mu mpera z’iki cyumweru, abakunzi b’imyidagaduro bazaba bafite amahitamo menshi y’ibikorwa byo kwidagadura, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, mu gihe abahanzi batandukanye bategerejwe mu bitaramo bikomeye.

Mu gihe Isi yose ihugiye mu myiteguro y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, mu Rwanda na ho gahunda z’imyidagaduro zirakomeje, zirimo ibitaramo by’urwenya, umuziki ndetse n’ibijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.

Abakunzi b’ibitaramo by’urwenya bizwi nka barahurira muri Camp Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026, mu gitaramo cya Gen-Z Comedy gisanzwe gikurura imbaga y’urubyiruko.

Muri iki gitaramo, Ariel Wayz na Logan Joe bazatanga ibyishimo binyuze mu muziki wabo, mu gihe Aissa Cyiza, umunyamakuru uzwi cyane akaba anayobora Royal FM, azagirana ikiganiro n’abitabiriye.

Abanyarwenya bazagaragara kuri stage barimo Rusine, Kim Kiwi n’abandi basanzwe bafite izina muri Gen-Z Comedy.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, umuhanzi Kivumbi King azasusurutsa abakunzi b’umuziki mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kongera gufungura Maison Noir, nyuma y’igihe yari imaze ivugururwa.

Abazitabira iki gitaramo bazahabwa umwanya wo kwishimira indirimbo nshya za Kivumbi King ndetse n’izindi zamugize umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe.

Muri Stade Ubworoherane i Musanze naho hategerejwe igitaramo kizahuza bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda barimo Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza.

Iki gitaramo kizaba ku wa 13 Kamena 2026, kikaba kiri muri gahunda y’ibitaramo bizenguruka igihugu byiswe Summer Tour. Abategura ibi bitaramo batangaje ko nyuma ya Musanze bazakomereza urugendo rwabo muri Nyagatare, Nyamata na Rubavu.

Mu Karere ka Rubavu na ho hateganyijwe ibirori byo gushimira no guhemba abahanzi bitwaye neza muri uyu mwaka. Riderman na Bwiza ni bamwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira uyu muhango utegerejwe ku wa 13 Kamena 2026.

Abatuye mu Bubiligi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bategereje igitaramo cya Israel Mbonyi kizaba ku wa 13 Kamena 2026.

Iki gitaramo kizabera muri hoteli Dolce La Hulpe iri hafi ya Bruxelles, ahantu hazwiho kugira ibidukikije byiza ndetse no kuba hakikijwe n’ishyamba rya Sonian.

Abateguye iki gitaramo bavuga ko abazakitabira bazanabona amahirwe yo gutembera no kuruhukira ahantu hatuje kure y’urusaku rwo mu mujyi.

Nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prosper Nkomezi akomeje ibikorwa bye by’umuziki aho ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Iowa ku wa 14 Kamena 2026.

Amatike y’iki gitaramo ari kugurishwa ku madolari 30 ku myanya isanzwe, 50 muri VIP, ndetse n’amadolari 80 ku bashakanye cyangwa abakundana bazitabira bari babiri.

Ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, Kigali Universe izakira igitaramo “Kingdom night” kizahuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Papi Claver na Dorcas ni bo bahanzi bakuru bazatarama muri iki gikorwa.

Amatike akomeje kugurishwa ku mafaranga 5.000 Frw ku bayagura mbere, mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba ari 10.000 Frw.

Muri rusange, iyi weekend izarangwa n’ibikorwa byinshi by’imyidagaduro bizaha abakunzi b’umuziki, urwenya n’umuziki wa gospel uburyo bwo kwidagadura no gusabana n’abahanzi bakunda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities