Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Abakinnyi b’u Rwanda bakina imikino y’iteramakofe bigaragaje muri UBC

Abakunzi b’umukino w’iteramakofe bari bateraniye muri Kigali Universe babonye ijoro ryuzuyemo ishyaka n’imirwano ikomeye, ubwo habaga imikino ya Universe Boxing Championship (UBC) yahuje amakipe yo mu Rwanda n’ayo muri Uganda.

Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, aho abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza cyane by’umwihariko mu mikino y’ababigize umwuga.

Mbere y’uko abakina nk’umwuga binjira mu kibuga, habanje imikino y’abatarabigize umwuga yagaragayemo guhangana gukomeye hagati y’abakinnyi b’impande zombi. Mu bafite ibiro 52, Iyanone Jean Claude yatsinze Hagenimana Aman, mu gihe Buzuli Kennedy yegukanye intsinzi imbere ya Nshimiyimana David mu bafite ibiro 57.

Rubamba Iguru na we yitwaye neza atsinda Hirwa Fillie, naho Mazimpaka Vedaste atsinda Niyomugabo Valence mu cyiciro cy’abafite ibiro 60.

Imikino yakurikiyeho y’ababigize umwuga ni yo yanyuze benshi, aho abakinnyi bo mu Rwanda bakomeje kwigaragaza nk’abafite urwego rwiza muri uyu mukino.

Mu bafite ibiro 58, Niyonagize Isaac yatsinze Ssenyongo Hamza wo muri Uganda, mu gihe Nsabimana David atabashije kwitwara neza imbere ya Nasasira Moses mu bafite ibiro 60.

Mu bagore, Nsengiyumva Angel wari uhagarariye u Rwanda yitwaye neza atsinda Najjemba Nadia wo muri Uganda mu cyiciro cy’abafite ibiro 64, ibintu byashimishije abakunzi b’iteramakofe bari bitabiriye iyi mikino.

Mugisha Emmanuel na we yakomeje kwerekana ubuhanga bwe atsinda Mathias Marciano mu bafite ibiro 67, mbere y’uko Hagenimana Aimmable atsinda Tumukunde Moses mu bafite ibiro 59.

Undi Munyarwanda wahize abandi ni Ndayishimiye Patrick, watsinze Ainembabazi Pascal mu cyiciro cy’abafite ibiro 75.

Aya marushanwa yateguwe na SGI Sports Academy yitabiriwe n’amakipe atandukanye arimo Amahoro Boxing Club, Inkuba Boxing Club, Kyengera Boxing Club Kampala ndetse na Iyaga Boxing Club.

Abakurikiranira hafi umukino w’iteramakofe bavuga ko iyi mikino yagaragaje urwego rwiza rw’abakinnyi b’u Rwanda ndetse ikanatanga icyizere ku hazaza h’uyu mukino mu gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities