I Paris mu Bufaransa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, abayobozi batandukanye, abadipolomate, abashakashatsi, abanyamateka ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo gutaha urwibutso rwubakiwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 2 Kamena 2026 mu Mujyi wa Paris, aho uru rwibutso rushya rwiswe L’Archive rwafunguwe ku mugaragaro nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abarenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza gusigasira amateka yayo ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yavuze ko uru rwibutso rufite agaciro gakomeye kuko rubika ukuri ku mateka ya Jenoside kandi rukazafasha ibisekuru bizaza gukomeza kuyamenya.
Yagize ati: “Uru rwibutso dufunguye uyu munsi rufite imbaraga zikomeye kuko rushyira ukuri mu ibuye, rukarurinda kwibagirana no kugorekwa n’igihe, rwigisha abazaza amateka y’ukuri.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba uru rwibutso rwubatswe mu Mujyi wa Paris ari ikintu gifite ubusobanuro bwihariye, ashimira ubuyobozi bw’uyu mujyi n’abagize uruhare mu gutuma uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa.
Yanashimiye Perezida Emmanuel Macron ku ruhare yagize mu rugendo rwo kwemera ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhangana n’amateka akomeye igihugu cy’u Bufaransa cyari gifite kuri Jenoside.
Yagize ati: “Guhangana n’inshingano zishingiye ku mateka bisaba ubutwari nyabwo kuko akenshi bihura n’ababirwanya. Bisaba kandi ubumuntu bukomeye kugira ngo uwo murimo urangire neza.”
Perezida Kagame yibukije ko muri 2021 Perezida Macron yemeye ko u Bufaransa bwashoboraga kugira icyo bukora kugira ngo Jenoside ihagarikwe ariko ntibibashe kubaho, avuga ko icyo cyemezo cyo kuvuga ukuri gifite agaciro gakomeye.
Ati: “Icyo gihe navuze ko ayo magambo afite agaciro karenze imbabazi, ni ukuvuga ukuri.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko nubwo ibihugu byinshi byagize uruhare mu kudahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Bufaransa bwafashe intambwe igaragara mu kwemera uruhare rwabwo no gushyira ibintu mu mucyo.
Yagaragaje ko urugendo rwo gushaka ukuri rugikomeje ariko ko rutagishobora gusubira inyuma, anashima ibikorwa byo gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside batuye mu Bufaransa no guhana abapfobya Jenoside.
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kureba imbere no gushakira ibisubizo ibibazo byarwo mu ndangagaciro n’umuco warwo.
Ati: “Inshingano nyamukuru ku byabaye muri Jenoside iri muri twe nk’Abanyarwanda. Hari abandi babigizemo uruhare, ariko ntidushobora kubashinja kurusha uko twishinja ubwacu.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, binyuze mu kwigisha urubyiruko amateka no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe.
Yasoje ashimira Perezida Macron ku bwitange n’umuhate yakomeje kugaragaza muri uru rugendo rwo kubaka ukuri n’ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi.
Ati: “Igikorwa turi gukorera hamwe uyu munsi kizaha ibisekuru bizaza ibikoresho byo kubaka no kurinda amahoro n’ubwumvikane dushaka.”
Uru rwibutso rwa Paris rwitezweho kuba kimwe mu bimenyetso bikomeye byo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugabane w’u Burayi, ndetse no kurushaho kwimakaza urugamba rwo kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo.

Perezida Kagame yashimiye umuhate w’ubufatanye u Bufaransa bukomeje kugaragaza mu gukumira ibyaha by’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi

















































































































































































