Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Kiyovu Sports na Police FC bishobora kongerwa mu makipe azahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2026

Amakipe abiri yo mu Rwanda ashobora kongerwa muyazakina CECAFA Kagame Cup 2026

Mu gihe imyiteguro yo kwakira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 ikomeje gufata indi ntera, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri gukora ubuvugizi kugira ngo andi makipe abiri yo mu Rwanda ahabwe amahirwe yo kwitabira iri rushanwa rizabera mu gihugu hagati muri Nyakanga na Kanama uyu mwaka.

Ubusanzwe APR FC na Rayon Sports ni zo zimaze kwemezwa nk’amakipe azahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, nyuma yo gusoza shampiyona ari mu myanya ya mbere ndetse zikaba ari na zo zizaserukira igihugu mu marushanwa nyafurika.

Icyakora, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo Police FC na Kiyovu Sports na zo zongererwe ku rutonde rw’amakipe azitabira iri rushanwa.

Mu Nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, yagize ati: “Turi gusaba ko Police FC na Kiyovu Sports zongerwamo.”

CECAFA Kagame Cup 2026 iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026, ikaba ari imwe mu marushanwa akomeye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati gategura buri mwaka.

Iri rushanwa riri mu bikorwa byinshi by’imikino mpuzamahanga u Rwanda rwagenewe kwakira muri uyu mwaka. Muri byo harimo kandi irushanwa ry’amashuri rya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, African Schools Football Championship (CECAFA Zone), rizakinwa hagati ya tariki ya 22 na 25 Nyakanga 2026.

U Rwanda ruzanakira kandi imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Amakipe y’Abagore, CAF Women’s Champions League CECAFA Zonal Qualifiers, izaba kuva tariki ya 22 Kanama kugeza ku ya 6 Nzeri 2026.

Hari kandi n’imikino y’amajonjora ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, AFCON U-17 CECAFA Zonal Qualifiers, izabera mu Rwanda kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 25 Ukwakira 2026.

Kwakira aya marushanwa yose bishimangira icyizere inzego za ruhago muri Afurika zikomeje kugirira u Rwanda mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga. By’umwihariko, CECAFA Kagame Cup igiye kongera kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu, kuko iheruka kuhakinirwa mu mwaka wa 2020.

Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro wa nyuma ku busabe bwa FERWAFA, abakunzi ba ruhago bategerezanyije amatsiko kureba niba Kiyovu Sports na Police FC na byo bizahabwa amahirwe yo kwifatanya na APR FC na Rayon Sports muri iri rushanwa rikomeye ryo mu karere.

Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice

Amakipe abiri yo mu Rwanda ashobora kongerwa muyazakina CECAFA Kagame Cup 2026

Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yateranye kuri iki cyumweru

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities