Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Algeria: Iperereza ryagaragaje ko umushoferi wakoze impanuka yahitanye abantu 28 yari yanyoye ibiyobyabwenge kandi yarengeje umuvuduko

Umushoferi wakoze impanuka yahitanye abantu 28 yari yanyoye ibiyobyabwenge kandi yarengeje umuvuduko

Iperereza ry’ibanze ryakozwe ku mpanuka ikomeye ya bisi yabereye mu majyaruguru ya Algeria, yahitanye abantu 28, ryagaragaje ko umushoferi wari uyitwaye yari yakoresheje ibiyobyabwenge ndetse ko yari atwaye imodoka ku muvuduko urenze kure uwari wemerewe muri ako gace.

Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatanu hafi y’umujyi wa Boumerdes, nyuma y’uko bisi ivuye mu muhanda ikagwa mu manga. Umushoferi wayo na we yaguye muri iyo mpanuka.

Abashinjacyaha bavuga ko mu iperereza ryakozwe, basanze umushoferi yari afite mu mubiri ibimenyetso by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse banamusangana ibinini bibiri byo mu bwoko bw’imiti igira ingaruka ku mitekerereze.

Iperereza ryagaragaje kandi ko iyo bisi yari iri kugenda ku muvuduko wa kilometero 121.63 mu isaha, mu gihe uwo muhanda wari ufite umuvuduko ntarengwa wa kilometero 60 mu isaha. Uretse umuvuduko ukabije, byagaragaye ko yari ipakiye abantu 64 kandi yemerewe gutwara abantu batarenze 51, harimo n’umushoferi.

Imibare ya nyuma yatangajwe n’inzego zibishinzwe igaragaza ko abantu 28 bahasize ubuzima, mu gihe abandi 36 bakomeretse.

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yavuze ko iperereza nirimara kurangira abazagaragaraho uruhare muri iyo mpanuka bazabiryozwa. Yashimangiye ko ubuyobozi butazihanganira uburangare cyangwa amakosa yose ashobora kuba yaragize uruhare muri iyo mpanuka.

Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Algeria zigaragaza ko amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga ari yo akomeje guteza impanuka nyinshi. Muri ayo harimo umuvuduko ukabije, kutita ku mategeko y’umuhanda, kunyuranaho nabi no gukora manevure zishyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga.

Imibare ya Leta ya Algeria igaragaza ko mu mwaka wa 2025 impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 3,838, zikomeretsa abarenga 37,000, mu mpanuka zisaga 26,900, ibintu bikomeje kugaragaza ko umutekano wo mu muhanda ugikeneye kongererwa imbaraga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities