Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari abantu boherezwa na MONUSCO bavuga ko ari abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyamara igenzura rikorerwa ku Kigo cya Mutobo rikagaragaza ko bamwe muri bo ari abasivili bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo badafite aho bahuriye n’u Rwanda cyangwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro.
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko abantu 39 bagejejwe mu Rwanda binyuze muri gahunda ya MONUSCO yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (DDRRR), ariko nyuma yo kugenzurwa bagasubizwa muri RDC kuko batujuje ibisabwa ngo binjire muri gahunda y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe iyo gahunda yavuze ko igenzura ryakozwe ryerekanye ko abo bantu batari mu cyiciro cy’abagombaga kwakirwa. Nyuma yo kubimenyesha ubuyobozi bwa MONUSCO n’ubuyobozi bwa Goma, hafashwe icyemezo cyo kubasubiza aho baturutse.
Mu gusubiza ku byatangajwe na MONUSCO ko abo yohereje bari baramaze kugenzurwa no kwemezwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuva mu Ukwakira 2025 abantu 81 boherejwe bavuga ko ari abahoze muri FDLR, ariko u Rwanda rugasanga ari abasivili b’Abanyekongo, bafite inkomoko muri RDC kandi batarigeze baba muri uwo mutwe.
Yongeyeho ko mu biganiro byagiranywe n’abo bantu, umubare munini muri bo wemeye ko biyise abahoze ari abarwanyi kubera icyizere cyo kubona ubufasha butangwa ku bahunguka bakirwa ku Kigo cya Mutobo.
U Rwanda ruvuga ko rutumva impamvu hakomeza koherezwa abantu batujuje ibisabwa, rusaba MONUSCO kunoza uburyo bwo kugenzura imyirondoro y’aboherezwa kugira hirindwe kwitiranya abasivili n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
Ku birebana n’abandi bantu 42 bakomeje kugenzurwa, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibisobanuro birambuye bizatangazwa mu gihe gikwiye.


























































































































































































