Ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga byagabanutse cyane kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko hatangiye kugaragara icyizere cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zishobora kugera ku masezerano yo guhagarika intambara no kongera gufungura umuhora wa Hormuz, inzira ikomeye inyuramo peteroli nyinshi ku isi.
Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters agaragaza ko peteroli yo mu bwoko bwa Brent yagabanutseho hafi 7%, aho igiciro cyayo cyageze ku Madolari 96.30 ku kagunguru. Naho iya West Texas Intermediate (WTI) yo muri Amerika yagabanutseho 6.5%, igera ku Madolari 90.88 ku kagunguru.
Iri gabanuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar, aho abayobozi ba Iran bari kugirana ibiganiro n’abahuza bo muri Qatar hagamijwe gushaka uburyo intambara imaze amezi atatu yahagarara.
Amakuru ava hafi y’ibiganiro avuga ko hari intambwe imaze guterwa ku masezerano ashobora gutanga agahenge k’iminsi 60 mbere yo kugera ku mwanzuro wa nyuma hagati ya Amerika na Iran.
Phil Flynn, impuguke ikurikirana isoko rya peteroli muri Price Futures Group, yavuze ko hari icyizere ku isoko nubwo ibintu bitarakemuka burundu.
Yagize ati: “Nubwo bitararangira burundu, hari icyizere ko peteroli izongera gutangira kunyura mu muhora wa Hormuz.”
Nubwo bimeze gutyo, hari abasesenguzi bagaragaza ko hakiri impungenge ku iyubahirizwa ry’ayo masezerano. Rory Johnston wa Commodity Context yavuze ko hari igihe ibiganiro byagiye bigera kure ariko bikarangira bidatanze umusaruro.
Yagize ati: “Twagiye twegera amasezerano inshuro nyinshi mu mezi ashize, ariko tukaza kongera gusubira inyuma kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe, kandi na n’ubu umuhora wa Hormuz uracyafunze.”
Perezida wa Amerika, Donald Trump, na we yavuze ko ibiganiro biri gutanga icyizere, nubwo yaburiye ko hashobora kubaho ibindi bibazo mu gihe impande zombi zitakwemeranya.
Trump kandi yasabye ibihugu by’Abarabu n’Abayisilamu gushyigikira gahunda z’amahoro zigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati na Israel.
Ku ruhande rwa Iran, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ibiganiro byo guhagarika intambara biri gukorwa, ariko ishimangira ko gahunda zayo za kirimbuzi zitari mu byo iri kuganiraho ubu.
Nubwo icyizere cy’amahoro kiri kwiyongera, abahanga mu bukungu bavuga ko bizatwara igihe mbere y’uko isoko rya peteroli risubira mu buryo busanzwe. Bagaragaza ko ibikorwa remezo byinshi bya peteroli na gaze byangiritse mu ntambara, bityo kongera kubisana bikazafata amezi.
June Goh wa Sparta Commodities yavuze ati: “Ikibazo cy’igabanuka rya peteroli ku isoko kingana na miliyoni 10 kugeza kuri 11 z’utugunguru ku munsi ntigishobora guhita gikemuka. Isoko rizakomeza gukoresha ububiko buriho kugeza igihe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo hagati bizongera gukora neza, kandi ibyo bishobora gufata amezi.”
Na Giovanni Staunovo wa UBS yavuze ko ikibazo gikomeye kigikurikiranywe ari uko ubwikorezi bwa peteroli bunyura mu muhora wa Hormuz bugikomeje kugenda buhoro, ibintu bikomeje gutuma isoko ridatuza neza.

















































































































































































