Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko rukomeje gahunda yo gusimbuza abayobozi b’ibigo by’amashuri batagaragaje ubushobozi buhagije mu micungire n’imiyoborere y’amashuri, aho bamwe bamaze gusimburwa by’agateganyo mu gihe hategerejwe abazatoranywa burundu.
Ibi bikurikira isuzumamikorere ryakorewe abayobozi 5.277 b’amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu. Iryo suzuma ryagaragaje ko abayobozi 890 batageze ku rwego rwari rwitezwe, bituma bahindurirwa inshingano bakajya gukora akazi k’ubwarimu.
Isuzuma ryakozwe hashingiwe ku manota yatanzwe n’uturere ku kigero cya 50% ndetse n’ibizamini byateguwe na REB na byo bingana na 50%.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu muri REB, Leon Mugenzi, yavuze ko hari abayobozi bagaragaje impungenge ku manota bahawe cyane cyane ayatanzwe n’uturere, bituma habaho ubufatanye n’inzego z’ibanze mu gukemura ibyo bibazo.
Ati: “Hari abagiye bagaragaza ko hari amanota yabo atari yabazwe neza mu turere cyane cyane mu gushaka ayo manota, aho usanga habayeho kuburana, gushaka amanota, akenshi ni amanota aba yatanzwe ku rwego rw’akarere bigaragara ko hari ayo batari bishimiye kandi bavuga ko batari bayabonye. Twakoranye n’uturere kuko ni bo bafatanyabikorwa bacu b’ibanze, twafatanyije n’uturere kugira ngo dukemure ibyo bibazo.”
REB ivuga ko gahunda yo gushaka abasimbura aba bayobozi yatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho bamwe mu myanya yamaze kuzuzwa by’agateganyo kugira ngo ibikorwa by’amashuri bidahungabana.
Ati: “Mu bayobozi barenga 400 hafi 500 abo twabashije gusimbuza, twashatse ababasimbuza by’agateganyo.”
Mu bayobozi 890 batujuje ibisabwa, 349 bari abayobozi b’amashuri abanza bingana na 39,2%, mu gihe 541 basigaye bari abayobozi b’amashuri yisumbuye.
REB iteganya ko gahunda yo gutoranya abayobozi bashya izarangira mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri utaha, kugira ngo haboneke igihe gihagije cyo kwitegura.
Ati: “Mu kwezi kwa Kanama twifuza ko abarimu bashya, abayobozi b’amashuri bazaba batsinze ibizamini bose bazajya mu turere twabo kugira ngo batangire bategure umwaka w’amashuri.”
Imibare yagaragajwe kugeza mu Ukuboza 2025 yerekana ko mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta hari abayobozi b’ibigo by’amashuri 3.283, abayobozi bungirije bashinzwe amasomo 1.903, ndetse n’abayobozi bungirije bashinzwe imyitwarire 995.

















































































































































































