Urubyiruko ruturutse muri Diyosezi Gatolika za Kabgayi na Butare rwahawe ibisobanuro birambuye ku buryo bushya bwo gufashwa gukomeza amashuri makuru na kaminuza binyuze muri gahunda ya ‘Study Now, Pay Later’ itangwa na Chancen International Rwanda.
Iki gikorwa cyabereye mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku wa 20 Gicurasi 2026, kigamije gufasha urubyiruko rufite ubushake bwo kwiga ariko rukabangamirwa n’ubuke bw’amikoro.
Abitabiriye iki gikorwa bari biganjemo urubyiruko rwo mu miryango itishoboye rwagaragaje ko rwifuza gukomeza amashuri makuru ariko ubushobozi bw’imiryango yabo bukaba imbogamizi ikomeye.
Abateguye iki gikorwa basobanuriye urubyiruko uburyo gahunda ya “Study Now, Pay Later” ikora, aho umunyeshuri ahabwa amafaranga yose y’ishuri akazatangira kuyishyura nyuma yo kurangiza amasomo no kubona akazi kamwinjiriza nibura ibihumbi 80 Frw buri kwezi.
Hanagarutswe kandi ku masezerano azwi nka “Income Share Agreement” (ISA), ashingiye ku gusaranganya inyungu hagati y’uwafashijwe kwiga n’uwamuhaye ubushobozi bwo gukomeza amasomo.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa bavuze ko aya mahirwe ashobora guhindura ubuzima bwa benshi barangiza amashuri yisumbuye bafite amanota meza ariko bakabura ubushobozi bwo gukomeza.
Dushimumukiza Obedi aganira na ICK News, yabigarutseho agira ati: “Hari benshi muri twe barangiza amashuri yisumbuye bafite amanota meza ariko bakabura amafaranga yo gukomeza. Kuba hari gahunda ituma umuntu yiga akazishyura nyuma amaze kubona akazi ni amahirwe akomeye cyane.”
Undi witwa Mutuyimana Divine na we yavuze ko iyi gahunda ishobora gutuma urubyiruko rwo mu miryango itifashije rudaheranwa no kubura ubushobozi bwo kwiga.
Ati: “Iyo umuntu abonye amahirwe nk’aya yumva inzozi ze zishobora kugerwaho. Bizatuma n’abaturuka mu miryango itishoboye babona amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.”
Abari bayoboye ibiganiro bashimangiye ko gushora imari mu burezi bw’urubyiruko ari imwe mu nzira zikomeye zo kubaka igihugu gifite abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.
Urubyiruko rwitabiriye rwasabwe gukoresha neza ayo mahirwe, rugashyira imbere amasomo no gukora cyane kugira ngo ruzabashe kugera ku ntego rwihaye.
Biteganyijwe ko gahunda yo kumenyekanisha aya mahirwe izakomereza no mu Karere ka Huye ku wa 21 Gicurasi 2026, hagamijwe kugera ku rubyiruko rwinshi kurushaho.

Chancen International Rwanda yagiranye ibiganiro n’urubyiruko kubijyanye no kwishyurirwa amafaranga y’ishuri ukazishura nyuma

















































































































































































