Raoul Nshungu
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagore, Madamu Jeannette Kagame yashimiwe ukwiyemeza kudacogora ashyira mu kugenera kwita ku miryango, guteza imbere Umuryango Nyarwanda, by’umwihariko aharanira iterambere ry’abagore n’abakobwa binyuze muri gahunda zitandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Argentina na Mexico, Madamu Mathilde Mukantabana, ni umwe mu bamwifurije umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore wizihizwa ku wa 11 Gicurasi buri mwaka.
Mu butumwa yamugeneye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Madamu Mukantabana, agira ati “Kuri uyu munsi w’ababyeyi b’abagore, duhaye icyubahiro kandi twishimira ukwiyemeza kutadohoka ushyira mu kwita ku miryango, guteza imbere abagore no kuzamura Umuryango Nyarwanda.”
Akomeza agira ati “Imbaraga zawe, urukundo n’imbabazi bikomeje guhindura ubuzima bw’abatabarika mu Rwanda no hanze yarwo. Nkwifurije Umunsi w’ababyeyi b’abagore w’umunezero mu cyubahiro ndetse n’ibyishimo bivuye ku mutima.”
Ni kenshi Madamu Jeannette Kagame adahwema kugaragaza agaciro k’ababyeyi b’abagore mu kubaka umuryango no guhindura Isi muri rusange, kuko uretse no gutanga ubuzima uruhare rwabo mu iterambere aho bahabwa amahirwe ni ntagereranywa. Avuga ko umugore ari isoko y’umunezero n’ubuzima ku bantu aha agaciro kurusha abandi.
Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi akaba n’umuvugizi w’abatishoboye mu nzego zitandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
