Panorama
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2029, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yafunguye ku mugaragaro Inama ya 13 y’Abafatanyabikorwa bakora mu bwikorezi mu by’Indege, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Amasosiyete Nyafurika y’Indege (AFRAA).
Ni inama iteraniye i Kigali kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 Gicurasi 2025. Dr Ngirente, ashimangira ko Leta izakomeza gushora imari mu bwikorezi bwo mu kirere, mu rwego rwo gukomeza koroshya ubuhahirane n’amahanga. U Rwanda ufite intego yo kuba igicumbi cy’ingendo zo mu kirere.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, akomeza avuga ko u Rwanda rufata urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu.
Agira ati “Icyerekezo cyacu kirasobanutse, ni ukuba igicumbi cy’ingendo binyuze mu guhuza Akarere n’Isi ndetse no kwimakaza ubucuruzi no guhanga udushya.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga kandi ko RwandAir ikomeje kwaguka nka sosiyete ihuza Afurika n’Isi yose.
Agira ati “Igana mu byerekezo 107 birimo ibyo ikora yonyine n’ibyo isangiye n’izindi sosiyete z’ubwikorezi binyuze mu masezerano y’imikoranire.”
Minisitiri w’Intebe avuga ko kugeza ubu hari abantu 2,000 basabye ko bahugurwa ngo bigishwa na Rwandair gutwara indege, asanga iyi mikoranire itanga icyizere ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege mu gihe kiri imbere.
Umwaka ushizewa 2024 inama nk’iyi yari yabereye i Nairobi muri Kenya, ahari n’icyicaro cy’uyu muryango AFRAA. Intego y’uyu muryango ni uguteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere butekanye kandi bwizewe.
