Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Gasigwa Leopord Aratanga Integuza kuri Filime Nshya “Rwanda Resilience”

Gasirwa akomeje gusigara amateka ya Genoside binyuze mubihangano

Gasigwa Léopold ni umwe mu Banyarwanda bagize uruhare rukomeye mu kwandika, gukora ubushakashatsi no gutunganya filime zishingiye ku mateka, cyane cyane agaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa bye byamuhesheje kumenyekana no guhabwa ibihembo bitandukanye birimo Rwanda Movie Awards.

Mu rugendo rwe muri sinema, yibanze cyane ku nkuru zigaragaza uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’ingaruka yagize ku Banyarwanda. Muri filime amaze gukora, inyinshi zifite aho zihuriye n’ayo mateka, aho yifashisha ubuhamya n’amateka nyakuri mu kugaragaza ukuri kwabaye.

Muri izo filime harimo “Izingiro ry’Amahoro” igaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe. Hari kandi “L’abcès de la vérité” ivuga ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika, ndetse na “Miracle and The Family” igaragaza ihohoterwa ryakorerwaga abagore muri Jenoside.

Yakoze kandi “Urantokoza” yibanda ku iyicwa ry’abana n’ingaruka zabyo ku miryango yabo, hamwe na “Dr. Tito Rutaremara”, ndetse na “Icyo Bisaba Ngo Bibone muru 2050”, izwi kandi nka “Engineering in Rwanda”, igaragaza ibibazo n’amahirwe biri mu burezi bw’ubumenyi ngiro mu Rwanda.

Mu bihe bya vuba, Gasigwa yashyize hanze filime mbarankuru yise “When the Hills Remember” igaragaza amateka y’Abagogwe biciwe mu gace ka Bigogwe. Iyi filime iherekejwe n’igitabo cyanditswe na Dr. Apollinaire Munyaneza, igamije kurushaho gusigasira ayo mateka no kuyageza ku b’ingeri zitandukanye.

Gasigwa yatangaje ko ari gukora kuri filime nshya yise “Rwanda Resilience”, iteganyijwe gusohoka muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Ni filime y’isaha imwe igizwe n’ibyiciro bitatu by’ingenzi: Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba batubwira uko bayikoze biyumva, bakanatubwira uko biyumvaga ubwo Inkotanyi zari zimaze kubata muri yombi.

Ikindi cyiciro cya kabiri ni icy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba batubwira uko bari bamerewe muri Jenoside, n’uko biyumvaga Inkotanyi zimaze kubabohora.

Icyiciro cya gatatu ni icy’abana batagize ibyago byo kubona Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa se ngo bayikorerwe, baba batubaza uko byari bimeze, uko byagenze kugira ngo Abahutu bice Abatutsi. ”

Iyi filime itegerejweho kuzagira uruhare rukomeye mu gukomeza kwigisha amateka nyakuri no gufasha urubyiruko kuyasobanukirwa.

Byongeye kandi Gasigwa asobanura ko yashinze umuyoboro wa YouTube witwa Enjoy Africa TV agamije gusangiza isi amateka ya Jenoside no kugaragaza uruhare rw’Inkotanyi mu kuyihagarika.

Yagize ati: “Mba numva ari inshingano zanjye gutanga umusanzu wo kubungabunga ariya mateka, kugira ngo abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakerensa urugamba rw’Inkotanyi rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, nzagire uruhare mu gutanga umusanzu wo kubona ibimenyetso bizarwanya abo bacyiyumvamo ibitekerezo bya Hutu Power no kuba bumva bakongera bakica Abatutsi. Ni icyo cyatumye nshinga Enjoy Africa Tv, ni wo murongo w’ibiganiro binyuraho, ni na byo bizahora binyuraho, n’ubu tuvugana ni byo ngiyemo mu ntara y’Amajyepfo”.

Yongeyeho ko Jenoside bayifata nk’ikorwa ryagiye rikorwa mu byiciro, agira ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yarakorwaga. Bagendaga bica Abatutsi gacye gacye cyangwa se uruhongohongo ariko tariki ya 7 Mata 1994 yabaye indunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu butumwa bwe, Gasigwa yihanganishije abarokotse Jenoside, abasaba gukomeza kubaho bafite icyizere n’imbaraga.

Yagize ati: “Bajye bibuka y’uko twarokotse ziriya ntagondwa z’Abahutu zitarabishakaga kuko intego yabo yari ukudasigaza n’umwe, ubwo rero twarokotse abajenosideri batabishaka. Icyo kijye kibashimisha.

Icya kabiri, bajye bishimira ko twafashe Leta. Abateguye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafashe Abatutsi bo mu Rwanda bafata n’Inkotanyi, twese batwita Inyenzi, wavuga Inkotanyi wavuga Inyenzi kikaba ari icyita rusange cy’ugomba kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo rero ni ukuvuga ko niba FPR Inkotanyi yarafashe Leta, abo bantu bose bari muri uwo mutaka bashyizwemo n’abajenosideri, ni ukuvuga ngo twese twafashe Leta. Ibyo bintu uko ari bibiri bijye bibashimisha, hanyuma bumve ko bakomeye.”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rufite imbaraga n’umutekano uhagije, ati: “Bakwiye gushimishwa n’uko bafite Leta ikomeye. Haba muri dipolomasi, haba muri politike muri rusange, haba mu nzego z’umutekano, u Rwanda rurakomeye, ibyo bijye bibashimisha.”

Yibukije kandi akamaro ko kubaho neza nyuma yo kurokoka, agira ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi tuyibuke ariko itadushegesha kuko kudushegesha tuba turimo dufasha abajenosideri kubatera inkunga y’umunezero kuko bashakaga ko dushira. Niba twararokotse rero tugomba kubaho kandi neza kuko ikintu kibabaza abajenosideri ni ukutubona tubayeho neza, tubayeho twishimye”.

Gasigwa yasabye urubyiruko kudaha agaciro abapfobya Jenoside no gukomeza kubaka ubumwe. Yagize ati: “Bagerageze kubaka ubumwe bwabo, ntibagahe amatwi bariya bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yongeraho ko abapfobya Jenoside bishyira mu murongo mubi, ati: “Jenoside ni ikintu kibi cyane, kwitwa umujenosideri ni ikintu kibi cyane, kandi bamenye ko niba bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo nabo ni abajenosideri kuko gupfobya no guhakana Jenoside ni bimwe mu bigize Jenoside. Niba bari muri uwo murongo w’abapfobya n’abahakana nabo baba bari kwishyira mu gatebo k’abajenosideri.”

Mu gusoza, yashimiye abagize uruhare mu gutabara Abatutsi no gufasha abarokotse, agaragaza ko gukomeza gusigasira amateka ari inshingano rusange ku Banyarwanda bose.

Gasirwa akomeje gusigara amateka ya Genoside binyuze mubihangano

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities