Connect with us

Hi, what are you looking for?

Volleyball

FRVB Yashyize Hanze Urubuga rwa Interineti Rugamije Guteza Imbere Amakuru ya Volleyball

Abakunzi ba Volleyball bashizwe igorora kubijyanye no kubona amakuru y'uyu mukino mu buryo bworoshe

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko ryamaze gushyira ku mugaragaro urubuga rwa internet rushya, ruzajya rufasha abakunzi b’uyu mukino n’abafatanyabikorwa kubona amakuru ajyanye nawo mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Uru rubuga, ruboneka kuri www.rwandavolleyball.rw, rwatangiye gukoreshwa ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026. Rwakozwe mu buryo bugezweho bugamije korohereza abarukoresha kubona amakuru atandukanye ajyanye na Volleyball, harimo amakuru y’amarushanwa, amashusho, amafoto ndetse n’ibikorwa by’ishyirahamwe.

Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship 2026), izaba ku nshuro ya 47, ikazatangira ku wa 20 Mata ikageza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko uru rubuga rufite uruhare rukomeye mu kugeza ibikorwa by’iri shyirahamwe ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ni ingenzi cyane ko Isi imenya buri cyose dukora mu Rwanda. Uru rubuga ruzadufasha kubwira Isi amakuru agezweho muri Volleyball ndetse no kubika neza amakuru, amashusho n’amafoto byerekeranye na n’Ishyiraramwe ry’Umukino wa Volleyball.”

Yakomeje ashimangira ko uru rubuga ruzunganira izindi mbuga basanzwe bakoresha mu gutangaza amakuru, agira ati: “Uru rubuga n’indi nzira izajya inyuzwaho amakuru y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball, rwiyongera ku mbuga nkoranyambaga zacu zirimo X, Instagram, Facebook na TikTok.”

Gutangiza uru rubuga bishimangira intambwe iri shyirahamwe riri gutera mu kwifashisha ikoranabuhanga, rigamije kwagura ibikorwa byaryo no kurushaho kwegera abakunzi b’umukino wa Volleyball haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Abakunzi ba Volleyball bashizwe igorora kubijyanye no kubona amakuru y’uyu mukino mu buryo bworoshe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities