Connect with us

Hi, what are you looking for?

Volleyball

Volleyball: Minisitiri Mukazayire asaba Abanyarwanda kuza gushyigikira amakipe yabo akabona intsinzi

Abafana basabwe kwitabira ari benshi cyane mu rwego rwo gushyigikira amakipe ane y'u Rwanda ashaka tike ya 1/4

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yahamagariye Abanyarwanda kwitabira ku bwinshi imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, aho amakipe y’u Rwanda azaba ahatanira itike yo gukomeza muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball.

Ni imikino ifite akamaro kanini ku makipe ane ahagarariye igihugu, arimo APR VC, Kepler VC, Police VC na REG VC, yose ashaka gukomeza mu cyiciro gikurikiraho cy’irushanwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko ari umwanya ukomeye ku makipe y’u Rwanda, anasaba abafana kubaba hafi mu buryo bugaragara. Ati: “Uyu munsi biraba bikomeye aho amakipe yacu ya VolleyBall araba ahatanira kujya muri kimwe cya kane (Quarter Finals) kuri BK Arena. Mukomeze kwitabira muri benshi dushyigikire amakipe yacu.”

Iyi mikino yitezwemo ihangana rikomeye, cyane cyane ko izagena amakipe azakomeza mu kindi cyiciro gikomeye. APR VC izabanza guhura na Faith Union yo muri Maroc saa mbiri z’ijoro, aho gutsinda byayifungurira amahirwe yo guhura n’ikipe izava hagati ya Al Ahly yo mu Misiri na Kalibi SC yo muri Ghana.

Ku ruhande rwa Police VC, yo yazamutse iyoboye itsinda, irakina na Nigeria Customs Service saa munani z’umugoroba. Niramuka itsinze, ishobora guhura na imwe mu makipe arimo Kepler VC izacakirana na General Service Unit yo muri Kenya, ibintu bishobora gutuma amakipe y’u Rwanda ahura mu cyiciro gikurikiraho.

REG VC na yo ifite umukino ukomeye izahuramo na Sports-S yo muri Uganda saa sita z’amanywa, gutsinda bikaba byayishyira mu makipe umunani ya mbere, ishobora no guhura n’izatsinda hagati ya Nemo Stars na Kenya Sports VC.

Imikino yose ya ⅛ izakinwa kuri uwo munsi, aho amakipe azatsinda azahita abona itike ya ¼, mu gihe azatsindwa azahita asezererwa, bigatuma buri mukino uba ufite igisobanuro gikomeye ku makipe awukina.

Abafana basabwe kwitabira ari benshi cyane mu rwego rwo gushyigikira amakipe ane y’u Rwanda ashaka tike ya 1/4

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities