Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Kinshasa: Abadepite Basabye Minisitiri w’Umutekano Kwegura

Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani Lukoo akomeje gusabwa kwegura ku mirimo ye

Mu murwa mukuru wa Kinshasa, haravugwa umwuka mushya wa politiki nyuma y’uko bamwe mu badepite batangiye igikorwa cyo gusaba ko Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani Lukoo, yegura ku mirimo ye, bamushinja kunanirwa gucunga umutekano w’abaturage n’imitungo yabo.

Iyi gahunda iyobowe na Depite Laddy Yangotikala, uhagarariye Kisangani mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba anabarizwa mu ihuriro riri ku butegetsi rya Union Sacrée. Uyu mudepite agaragaza ko umutekano mu gihugu uri kurushaho kuzamba, cyane cyane mu mijyi minini irimo na Kinshasa.

Yangotikala ashinja inzego zishinzwe umutekano kudafata ingamba zihamye zo guhangana n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, birimo ubujura bukorwa n’abitwaje intwaro, avuga ko bukomeje gukorerwa no ku manywa y’ihangu, ibintu bituma abaturage bagira impungenge zikomeye ku buzima bwabo.

Yasabye Minisitiri Shabani kwegura mu gihe cy’amasaha 48 uhereye ku wa 13 Mata 2026, agaragaza ko atagifitiwe icyizere cyo gukomeza izo nshingano. Yanagaragaje ko ubwegure bwe bukwiye gushyikirizwa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.

Hagati aho, biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko izaterana mu minsi iri imbere, igasuzuma iki kibazo, harebwa niba Minisitiri yakomeza inshingano cyangwa agasabwa kwegura burundu.

Amakuru ava mu Nteko agaragaza ko Depite Yangotikala akomeje gushaka ubufasha bw’abandi badepite, aho kugeza ubu amaze kubona imikono y’abarenga 50 bashyigikiye iki gitekerezo, bikaba bishobora gutuma iki kibazo gifata indi ntera mu rwego rwa politiki y’igihugu.

Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani Lukoo akomeje gusabwa kwegura ku mirimo ye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities