Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Uko bihagaze ku munsi wa 52 w’ibitero bya Amerika na Israel kuri Irani

Kwizera Jackson

Ibiganiro byagombaga kubera i Islamabad biri mu gihirahiro, nyuma y’uko Tehran itangaje ko igiye kwihimura ku ifatwa ry’ubwato bwitiriwe Iran n’ingabo za Amerika hafi y’inyanja ya Strait of Hormuz.

Perezida Donald Trump yatangaje ku Cyumweru ko icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bizabera muri Islamabad ku wa Mbere, ariko Iran ntiremeza ko izabyitabira, mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo amasezerano yo guhagarika imirwano arangire.

Ifatwa ry’ubwato bwitiriwe Iran n’ingabo za Amerika ku Cyumweru bwongereye urujijo kuri ibyo biganiro, kuko Iran yahise ivuga ko izabyihimuraho.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha make Perezida Trump atangaje ko yohereza itsinda i Islamabad, anongera kuburira Iran ko ishobora gusenya ibikorwa remezo byayo birimo amashanyarazi n’ibiraro mu gihe nta masezerano azagerwaho. Amasezerano yo guhagarika intambara ararangira ku wa Gatatu.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuganye ku Cyumweru na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, amusaba gukomeza ibiganiro no gushakira umuti ikibazo.

Ubutegetsi bwa gisirikare bwa Iran bwashinje Amerika kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, buvuga ko yarashe ku bwato bwa Iran mu nyanja ya Gulf of Oman, bukiyemeza kwihimura.

Trump yavuze ko ingabo za Amerika zafashe ubwato bwageragezaga guca ku mabwiriza yo gufunga ibyambu bya Iran, anavuga ko bwahagaritswe hashwanyagujwe moteri yabwo.

Iran kandi yishe abantu babiri bashinjwaga gukorana n’urwego rw’ubutasi rwa Israel, Mossad, no gutegura ibitero imbere mu gihugu.

Sosiyete y’Abafaransa itwara abantu n’ibintu mu nyanja, CMA CGM, yavuze ko imwe mu mato yayo yarashweho amasasu yo kuyiburira mu nyanja ya Strait of Hormuz.

Ingabo za Iran nazo zahagaritse amato abiri ya peteroli yashakaga kunyura muri iyo nyanja, bivuga ko ari ingaruka z’ifungwa ry’ibyambu rya Amerika.

Itangazamakuru rya Iran ryatangaje ko Tehran yanze kwitabira ibiganiro bishya, ishingiye ku kuba Amerika ikomeje kuyifatira ibihano, kuyiburira no kuyisaba ibirenze ubushobozi bwayo.

Nubwo Trump yavuze ko abahagarariye Amerika berekeje i Islamabad, Iran yo yavuze ko nta gahunda ifite yo kujya muri ibyo biganiro.

Trump yongeye kwandika ko Amerika iri gutanga amasezerano “yumvikana kandi aringaniye”, ariko anongeraho ko nibatabyemera, bazasenya ibikorwa remezo byose bya Iran.

Ku ruhande rwa Pakistan, Sharif yavuze ko yaganiriye n’abayobozi batandukanye bo mu karere, barimo abo muri Saudi Arabia, Qatar na Turkiye, mu gushaka umuti w’iki kibazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkiye, Hakan Fidan, yavuze ko yizeye ko igihe cyo guhagarika imirwano kizongerwa kugira ngo ibiganiro bikomeze.

Trump yavuze ko ubwato bwa gisirikare bwa Amerika, USS Spruance, ari bwo bwarashe bugafata ubwato bwa Iran bwitiriwe Touska mu nyanja ya Gulf of Oman.

Yavuze ko Iran yakoze ikosa rikomeye ryo kurenga ku masezerano, ariko akavuga ko akizera ko hazagerwaho amasezerano y’amahoro.

Perezida wa Argentine, Javier Milei, yongeye gushyigikira ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran, avuga ko ari icyemezo gikwiye.

Yabivugiye mu ruzinduko rwe muri Israel, aho yashimangiye ko igihugu cye gifata ingabo za Iran nk’umutwe w’iterabwoba.

Ingabo za Israel zaburiye abaturage batuye mu majyepfo ya Lebanon kwirinda kujya mu bice bimwe na bimwe, zivuga ko zikihafite ingabo kubera ibikorwa bya Hezbollah.

Hari kandi ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umusirikare wa Israel asenya igishusho cya Yezu, ibintu byateje uburakari.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ategerejwe guhura na Minisitiri w’Intebe wa Libani i Paris.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko bazakoresha imbaraga zose mu gihe haba hari igitero kibagabweho.

Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse ku wa Mbere, bitewe no kongera kwiyongera kw’imirwano mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo bimeze bityo, icyizere cyo kugera ku masezerano cyatumye amasoko y’imari atagwa cyane, nubwo Iran yavuze ko itazitabira ibiganiro by’amahoro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities