Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

RDC Igiye Guhagarika Ikoreshwa ry’Amafaranga y’Amahanga mu Kwishyura Serivisi

Amadolari agiye gucika mu gihugu cya RDC

Guverineri wa Banki Nkuru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), André Wameso, yatangaje gahunda nshya igamije guhindura imikoreshereze y’ifaranga muri icyo gihugu, aho hateganyijwe ko amafaranga y’amahanga azahagarikwa mu bikorwa byo kwishyura serivisi zitandukanye.

Nk’uko byatangajwe, guhera ku wa 9 Mata 2027, abaturage, ibigo by’ubucuruzi n’iby’imari bazasabwa gukoresha gusa ifaranga ry’igihugu mu kwishyurana imbere mu gihugu, mu rwego rwo kongerera agaciro ifaranga rya Congo no kugabanya kwishingikiriza ku madolari.

Yagize ati: “Guhera tariki ya 9 Mata 2027, nta muntu uzaba yemerewe gutanga cyangwa kwishyura serivisi mu mafaranga mvamahanga.”

Mu myaka ishize, Amadolari ya Amerika yakomeje gukoreshwa cyane muri RDC kurusha ifaranga ry’imbere mu gihugu, bitewe n’uko abaturage bashakaga kwirinda igabanuka rikabije ry’agaciro k’ifaranga ryabo. Ibi byatumye ubucuruzi bwinshi bukorerwa mu madolari, cyane cyane mu bikorwa bikomeye by’ubukungu.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2010, idolari rimwe ryavunjwaga amafaranga 920 y’Abanye-Congo, mu gihe mu 2026 ryari rigeze ku mafaranga 2300, ibintu byakomeje gutuma abaturage birinda gukoresha ifaranga ryabo mu bikorwa byinshi. Banki Nkuru ivuga ko hafi 90% by’ubucuruzi n’izindi serivisi bikorerwa mu madolari, uretse imishahara y’abakozi ba Leta.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Banki Nkuru yasobanuye ko amabanki y’ubucuruzi atazongera kwemererwa gutumiza inoti z’amafaranga y’amahanga, nubwo hazakomeza kubaho uburyo bwo kuyakoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Wameso aherutse no kugaragaza ko gukoresha cyane amafaranga mvamahanga biri mu bituma ubukungu bwa RDC budindira, asobanura ko bishingiye ku kuba igihugu gitumiza byinshi mu mahanga kurusha ibyo cyoherezayo.

Yongeyeho ko hari impinduka Banki Nkuru yifuzaga gushyira mu bikorwa mbere ariko ikabangamirwa n’izindi nzego, asaba ko ihabwa ubwigenge buhagije kugira ngo ibashe kugena no kuyobora neza politiki y’ifaranga ry’igihugu.

Iyi gahunda nshya iteye intambwe igamije gusubiza icyizere mu ifaranga ry’igihugu no kongerera imbaraga ubukungu bw’imbere mu gihugu, nubwo ishobora guhura n’imbogamizi mu itangira ryayo bitewe n’imiterere isanzwe y’ubucuruzi muri RDC.

Amadolari agiye gucika mu gihugu cya RDC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities