Urukiko rwa Masaka muri Uganda rwafashe icyemezo ku Banyarwanda babiri bari bakurikiranweho icyaha cyo kuyobya abaturage, rubahamya gutangaza amakuru atari yo ku ndwara ya SIDA, rubakatira igifungo cy’imyaka itatu cyangwa se bagatanga ihazabu y’Amashilingi ya Uganda ibihumbi magana atatu (300.000).
Aba bagabo, Festo Mugabe Nkotanyi na Nathan Karamuzi, bashinjwaga kwiyitirira ubuvuzi bw’indwara ikomeye ya SIDA, bavuga ko bayivura bakoresheje imiti gakondo, ibintu ubushinjacyaha bwagaragaje ko byayobeje abaturage benshi.
Ku itariki ya 30 Mata 2026, aba bombi bagaragaye kuri Golf Lane Hotel i Masaka, aho bacuruzaga imiti y’ibyatsi ku giciro kiri hagati y’Amashilingi ya Uganda 150.000 na 300.000, bayamamaza nk’ivura SIDA.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kubaha igihano gikomeye, bugamije gutanga isomo ku bandi bose bashobora gushuka abaturage ku bijyanye n’ubuvuzi, cyane cyane ku ndwara zidafite umuti uzwi nka SIDA.
Urukiko rwavuze ko mu gihe cy’iburanisha aba bagabo bemeye icyaha ndetse bagasaba imbabazi, kandi ko nta yandi mateka bari bafite y’ibyaha, ari byo byatumye bagabanyirizwa ibihano.
Umwanzuro w’Urukiko watangaje ko bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu cyangwa kwishyura ihazabu y’Amashilingi ya Uganda Ibihumbi Magana atatu (300.000Ugsh), runabamenyesha ko bafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu gihe baba batanyuzwe na cyo.
Byongeye kandi, urukiko rwategetse ko imiti y’ibyatsi bafatanywe ijyanwa gusuzumwa muri laboratwari y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge.















































































































































































