Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri barenga 74,000 barangije amasomo yisumbuye batangiye gukora ibizamini ngiro (pratique), mu rwego rwo gupima ubumenyi bafite mu kubishyira mu bikorwa.
Ibi bizamini bireba abanyeshuri 74,085 basoza amasomo atandukanye arimo Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Nderabarezi, Ibarurishamibare, Ubuforomo ndetse n’abiga amasomo ya Siyansi.
Nk’uko bitangazwa na MINEDUC, ibi bizamini bizakorwa mu gihe cy’icyumweru kirenga, kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 22 Kamena 2026, bigakorerwa mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Itangizwa ry’iki gikorwa rizaba ku wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2026, aho ku rwego rw’igihugu cyatangijwe na Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, ku ishuri rya St Joseph Integrated Technical College riherereye mu Karere ka Nyarugenge.
Mu rwego rwo gukurikirana imigendekere y’ibi bizamini, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, we yitabiriye itangizwa ryabyo ku Ishuri rya Karagama Secondary School riherereye mu Karere ka Kicukiro.
Iyi mibare igaragaza ko abakandida 74,085 bazakora ibi bizamini barimo 70,504 biga mu mashuri ya leta n’ayigenga, hamwe n’abandi 3,581 bigenga.
Aba banyeshuri basoza amasomo atandukanye arimo Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, Nderabarezi, Ubuforomo, Icungamutungo ndetse n’amasomo ya Siyansi.
MINEDUC ivuga ko ibi bizamini bizakorerwa ku masite 854 hirya no hino mu gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu n’abagenzuzi bagera ku 8,484, mu rwego rwo kurinda ubuziranenge n’ubunyamwuga bw’ikorwa ryabyo.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo batangiye ibizamini ngiro

















































































































































































