Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kuyobora ibiganiro kuri AI mu nama mpuzamahanga ya Afurika

Rwanda rwatoranyijwe mu kugira uruhare rukomeye mu nama ya Afurika yiga ku iterambere n’ishoramari, Africa Forward Summit, aho ruzayobora ibiganiro byibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Biteganyijwe ko iyi nama izabera i Nairobi kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2026, ikaba yarateguwe ku bufatanye bw’ubufaransa na Kenya. ikazahuza abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi, urubyiruko, abashoramari n’abahanzi batandukanye.

Abateguye iyi nama bavuga ko intego yayo ari ugushimangira umubano hagati ya Afurika n’u Bufaransa, hibandwa cyane ku ishoramari rifatika, guteza imbere urubyiruko no gukorana n’abikorera mu gushaka ibisubizo by’iterambere.

Africa Forward Summit igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere, ikaba izibanda ku bikorwa by’iterambere bishobora gushyirwa mu bikorwa no gutanga umusaruro, aho kwibanda gusa ku biganiro bya dipolomasi.

Abategura iyi nama banagaragaza ko bashaka ko Afurika ifatwa nk’isoko rimwe rinini rifite abaturage barenga miliyari 1.5, aho guheranwa n’amacakubiri ashingiye ku ndimi zirimo Igifaransa n’Icyongereza.

Mu ngingo zizaganirwaho harimo kongera ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika, guteza imbere ubuhinzi n’ubuzima, gushora imari mu ikoranabuhanga, kongera ingufu ndetse no kubaka ibikorwa remezo by’itumanaho.

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bimaze kwigaragaza cyane mu gukoresha AI, cyane cyane mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, umutekano n’ikoranabuhanga.

Mu gihe cya COVID-19, igihugu cyakoresheje robots mu gufasha abaganga no kugabanya ibyago byo kwandura, ibintu byagaragaje uruhare AI ishobora kugira mu rwego rw’ubuvuzi.

AI ikoreshwa kandi mu gucunga umutekano wo mu muhanda, aho camera zifashishwa mu gutahura amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga no kubaca amande.

Muri Mata 2023, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’imyaka itanu igamije kwihutisha ikoreshwa rya AI, aho hateganyijwe gushorwamo miliyoni 76,5 z’amadolari ya Amerika kugira ngo iri koranabuhanga ryifashishwe mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Iyo gahunda yatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bike byo muri Afurika bifite politiki yihariye igenga AI.

Inyigo yakozwe nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki yagaragaje ko igihugu gishobora kunguka arenga miliyari 589 Frw mu gihe AI yakomeza kwaguka no gushinga imizi mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities