Rene Anthere Rwanyange
Abayobozi n’abakozi b’Uruganda Spiro Rwanda rukora moto zikoresha amashanyarazi, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga mu murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, banavugurura inzu ebyiri z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 8 Gicurasi 2026, aho abayobozi n’abakozi b’iki kigo basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ubutegetsi bubi, banasobanurirwa urugendo rwo kwiyubaka.
Banashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga 37.890 bashyinguye mu Rwibutso rwa Ruhanga.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko nubwo atari Umunyarwanda, amahano yabaye mu gihugu yamukoze ku mutima, ashimira Leta y’ubumwe by’umwihariko Inkotanyi n’Abanyarwanda barangwa n’ubumuntu, bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Iyo nitegereje umurava, urukundo n’ubumuntu biranga Abanyarwanda dukorana umunsi ku munsi n’uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje gutera imbere, ibyo ubwabyo ni ibigaragaza ko mutahisemo guheranwa n’amateka kandi rwose n’ibindi bihugu bikeneye kubafatiraho urugero.”
Yasabye urubyiruko gukomeza gusigasira amateka no gushimangira ubumwe kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ushinzwe ingamba zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, Karambizi Oleg Olivier, ashimira abakozi ba Spiro Rwanda kubera uruhare bagize mu gufata mu mugongo abarokotse, abashishikariza kugira inyota yo kumenya amateka by’umwihariko urubyiruko kugira ngo bajye bayasobanurira abandi.
Agira ati “Ni inshingano zanyu kumenya amateka y’u Rwanda, kuko n’ubwo Jenoside yahagaritswe n’Inkotanyi, ariko ingengabitekerezo yayo iracyakoreshwa kugeza n’uyu munsi. Rubyiruko, ni ahanyu kugira muhangane n’abakomeza kuyisakaza bifashisha by’umwihariko imbuga nkoranyambaga, zirimo Facebook, X, YouTube n’izindi. Ibyo bigomba kuba mu ndangagaciro zanyu kandi bijyane no gukunda igihugu.”
Karambizi yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bafite inzozi bifuzaga kuzageraho ariko batagize ayo mahirwe. Yasabye urubyiruko kudashukwa n’abapfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Ubuyobozi bwa ba Spiro Rwanda bwafashije bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babasanira inzu ebyiri ndetse batanga inkunga ku Rwibutso rwa Ruhanga.

Abayobozi n’abakozi ba Spiro Rwanda basuye Urwibutso rwa Ruhanga, biyemeza gukomeza gusigasira amateka

Abayobozi n’abakozi ba Spiro Rwanda basuye Urwibutso rwa Ruhanga, biyemeza gukomeza gusigasira amateka

Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Amit Chawla, ashima ubutwari bw’Inkotanyi n’abanyarwanda barangwa n’ubumuntu.

Karambizi Oleg Olivier, Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ushinzwe ingamba zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.


















































































































































































