Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Paris: Perezida Kagame na Macron batashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

I Paris hafunguwe ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame hamwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bafunguye ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Mujyi wa Paris.

Iki gikorwa cyabereye mu murwa mukuru w’u Bufaransa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, aho cyagaragaje intambwe ikomeye mu kwibuka no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kwimakaza ubufatanye mu kurushaho gusigasira amateka yayo.

Uru rwibutso ruzwi ku izina rya L’Archive’, rwashyizweho nk’ahantu ho kwibukira no kwigisha amateka ya Jenoside hagati y’ibisekuru bitandukanye, kugira ngo abayisura barusheho gusobanukirwa uburemere bwayo n’ingaruka yasize ku muryango nyarwanda.

Rugamije kandi guha icyubahiro abarenga miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994, binyuze mu buryo bunyuranye burimo ubuhamya, amajwi n’ubutumwa bw’icyizere bw’abayirokotse ndetse n’abafite aho bahurira n’aya mateka.

Ibi byose byanditswe mu ndimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda ndetse n’Igiswahili, mu rwego rwo gutuma ubutumwa bwayo bugera ku bantu benshi bashoboka ku rwego mpuzamahanga.

Uru rwibutso kandi rugaragaza isano ifatika hagati y’ahandi hantu hibukwa Jenoside mu Rwanda, kuko handitseho amazina y’inzibutso zirimo iza Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero, bikerekana ubumwe bw’amateka n’icyo kwibuka bisobanuye ku rwego rw’igihugu.

Ifungurwa ry’uru rwibutso ryakomeje gushimangira umubano uri gutera imbere hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, cyane cyane mu bijyanye no kwibuka no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa n’Umujyi wa Paris, nyuma y’ubuvugizi bw’imiryango y’abarokotse Jenoside harimo n’umuryango Ibuka France, wagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Uru rwibutso ruherereye kuri Habib-Bourguiba Esplanade, hafi y’uruzi rwa Seine, rukaba rwarakozwe n’umuhanzi uzwi ku rwego mpuzamahanga Grada Kilomba.

Aganira ku gitekerezo cy’uyu mushinga, Grada Kilomba yavuze ko mu ntangiriro yari afite icyerekezo cy’igishushanyo kinini, ariko nyuma yo gusura u Rwanda no guhura n’abarokotse Jenoside ndetse n’abakomoka ku bayizize, yahisemo igishushanyo cyoroheje ariko gifite ubusobanuro bwimbitse, kigaragaza neza uburemere bw’aya mateka.

Uru rwibutso rukaba rugizwe n’inkingi ebyiri z’umukara zakozwe mu muringa (black brass).

Umwanya uri hagati y’izi nkingi ebyiri na wo ufite ibisobanuro byihariye, aho benshi bawufata nk’ikimenyetso cy’icyuho gikomeye cyasizwe n’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 gukomeza kubungabunga no guteza imbere ibyo igihugu cyagezeho, arwibutsa ko ahazaza...

Politiki

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gukangurira urubyiruko kwita ku rurimi rw’Ikinyarwanda, arusaba kuruvuga no kurwandika mu buryo buboneye, agaragaza ko gusigasira ururimi kavukire...

Politiki

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’uyu Muryango, bibanda ku mateka yawo, indangagaciro uwuranga ndetse n’uruhare ukomeje...

Ahandi

Sugira Aime Christian, Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru “IGIHE ” Perezida wa Argentine, “Javier Milei” yatutse Mugenzi we wa Brazil, Luiz Inácio Lula da silva, amwita...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities