Mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1.2 Frw, bumushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no gutuka mu ruhame umushoramari Ndayisenga Materne.
Iburanisha ryabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, ryagarutse ku nkuru yatangajwe na BTN TV mu mwaka wa 2024, yavugaga ku isiza ry’ikibanza giherereye mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, aho abaturage bavugaga ko ibikorwa by’umushoramari byabafungiye inzira ndetse bikanashyira inzu zabo mu kaga.
Nyuma y’iyo nkuru, hakurikiyeho ibiganiro bibiri byo kuri televiziyo byitabiriwe na Ndahiro nk’umusesenguzi n’umunyamakuru, ari na byo byaje kuba ishingiro ry’ikirego cyatanzwe na Ndayisenga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri ibyo biganiro ndetse no mu nkuru ubwayo harimo amagambo bufata nk’atutse uwo mushoramari, harimo aho yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe. Bwavuze kandi ko hari amakuru yatangajwe ku kibanza cye atari ukuri.
Ubwo yireguraga, Ndahiro yahakanye ibyaha byose ashinjwa, avuga ko yakoze akazi ke nk’umunyamakuru mu buryo bwubahirije amahame y’umwuga. Yagaragaje ko iyo nkuru yayikoze nyuma yo gutabazwa n’abaturage bavugaga ko bari guhura n’ingaruka z’isiza ry’icyo kibanza.
Yanavuze ko inkuru yakozwe mu izina rya BTN TV, igasuzumwa kandi ikanemezwa n’abashinzwe gutunganya inkuru kuri icyo gitangazamakuru, bityo ko atari we wenyine wagombaga kubazwa ibyo yatangaje.
Ndahiro yavuze kandi ko iyo nkuru yatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo gusiza icyo kibanza, ndetse uwo mushoramari aza no gucibwa amande ya miliyoni 9 Frw.
Me Kalisa Kevin Alphonse, wunganira Ndahiro, yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bidahagije kuko ngo hagaragaramo uduce tw’amagambo twakuwe mu nkuru no mu biganiro bituzuye.
Yongeyeho ko ikibazo nk’iki cyagakwiye kubanza kunyuzwa mu nzego zigenzura imyitwarire y’abanyamakuru zirimo Rwanda Media Commission aho kujyanwa mu nkiko zisanzwe.
Ku bijyanye n’amagambo abaturage bakoresheje bagereranya uwo mushoramari n’ifuku, uruhande rw’uregwa rwavuze ko abanyamakuru basubiragamo ibitekerezo abaturage bari batanze, aho kuba amagambo yabo bwite.
Abunganira Ndayisenga bo basabye ko urukiko rwafata ibyo bikorwa nk’ibyaha bisanzwe aho kubifata nk’amakosa y’umwuga, bavuga ko byangije isura n’icyizere cy’umukiliya wabo.
Urukiko rukaba rwatangaje ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku wa 12 Kamena 2026 saa munani z’umugoroba.

Ndahiro Valens Papy wa BTN TV yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa























































































































































































