Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Umusaza Gasirabo arabatashya mu ntashyo yo kureba kure

Umugabo wari rwiyemezamirimo yabwiye umukozi we wamwubakishirizaga amazu ati «Ndashaka ko unyubakira iyi nzu, dore igishushanyo mbonera.»

Umukozi aragenda yiga inyigo y’igishushanyo mbonera, asanga kuzura kw’iyo nzu bizafata amezi atandatu. Kandi ubwo uwo mukozi yari asigaje amezi atatu, ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru (Pansiyo).

Atangira kwibaza ukuntu shebuja amuhaye akazi kazafata amezi atandatu, kandi asigaje amezi atatu ngo ajye muri Pansiyo. Yiyemeza kuyubaka vuba vuba no gushaka uburyo agavura amafaranga azasangira n’inshuti ze igihe azaba ari muri Pansiyo.

Mu mwanya wo kugura ibikoresho byiza kandi bikomeye, agura ibikoresho bya make kandi bitujuje ubuziranenge. Inzu arayisondeka karahava, sima akoresha nkeya umucanga uba mwinshi. Inzu mu minsi mike yari yuzuye, ibereye ijisho ariko isondetse pe.

Inzu imaze kuzura yagiye kubimenyesha shebuja ko akazi yamushinze karangiye, umukire yaranezerewe basezerana ko azaza kuyitaha bucyeye ati “Ubwire abakozi bose bazaze tuhahurire.”

Bucyeye bahurira ku nzu nuko umukire afata ijambo ati “Nkurikije imyaka yose tumaranye,none ukaba ugeze igihe cyo kujya muri pansiyo niyemeje kuguha impano. Iyi nzu niyo mpano nguhaye kuko wambereye umukozi mwiza, ndizera ko izagufasha mu buzima bushya ugiye gutangira.’’

Umukozi acyumva Shebuja amubwiye ati “iyi ni inzu yawe yaraturitse ararira!” Tekereza uko yiyumvise amaze kumenya ko inzu yubakaga ayisondeka ari iye!

Inzu mu gihe gito yatangiye kwiyasa, irasenyuka.

Isomo nabonye:

Icyo ukora cyose gikorane urukundo, icyubahiro n’ubunyangamugayo. Ntukagirire umuntu nabi kubera amafaranga.

Ba urugero rwiza, tanga ibyiza byawe, nawe uzahabwa ibyiza byawe. Shaka ibyiza ubishyire hamwe n’ibindi byiza, uzagira byinshi byiza, urusheho kuba wowe nyawe uberanye nawe mu gihe cyawe no mu bawe. Ni umurage udasaza uzahoraho mu bawe. Twirinde intekerezo zuzuye ubuhemu, kuko buratugarukira.

Muhozi wa Binama

Umuturage w’i Gasabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ibidukikije

Umushinga Green Amayaga watangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa byawo, aho uteganya kwagura ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no guteza imbere ubuhinzi...

Ubuzima

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kuva ku mihigo n’amasezerano yanditse bikibanda ku bikorwa bifatika, by’umwihariko mu guteza imbere...

Football

Panorama Sports Ikipe ya APR F.C yitegura imikino itandukanye mu mwaka mushya w’imikino wa 2026/27 yamaze kongera amaraso mashya mu batoza bayo, aho yongereyemo...

Football

Ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2026/27 muri BK Premier League yashyizwe ahagaragara, aho umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku munsi wa cyenda...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities