Banki y’Isi, yashyize u Rwanda mu bihugu byagaragaje intambwe ishimishije ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, hashingiwe ku bipimo byagutse bya Human Capital Index Plus (HCI+).
Ibi bipimo bisuzuma uburyo ibihugu bishora imari mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, ubuzima n’akazi, bikagaragaza inyungu igihugu gikura mu kubaka ubushobozi bw’abaturage bacyo ndetse n’igihombo cyaterwa no kudashora imari ihagije muri izo nzego.
Raporo igaragaza ko u Rwanda ruri imbere y’ibindi bihugu bifite urwego rw’ubukungu rujya gusa, aho rwabonye amanota 157 kuri 325, aruta cyane impuzandengo y’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite 126 ndetse n’iy’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite 116.
Iyi mibare ishimangira iterambere igihugu cyagezeho mu myaka irenga makumyabiri ishize, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, uburezi no guhanga imirimo.
Mu rwego rw’ubuzima, imibare igaragaza ko 79% by’Abanyarwanda bagera nibura ku myaka 50 bakiriho, barenze impuzandengo y’akarere iri kuri 73,8%. Ku bijyanye n’imirire y’abana, 70,2% ntibafite ikibazo cy’igwingira, na byo bikaba biri hejuru y’impuzandengo y’ibihugu bikennye iri kuri 63,9%.
Mu burezi, u Rwanda rwahawe amanota 417 ku ireme ry’uburezi, aruta kure ay’akarere n’ibihugu bifite ubukungu buciriritse. Nanone kandi, abarangiza amashuri makuru bageze kuri 22%, bikubye hafi kabiri impuzandengo y’akarere iri kuri 10,9%.
Ku isoko ry’umurimo, urubyiruko rufite akazi rungana na 55%, rurenze impuzandengo y’akarere iri kuri 50,8%, mu gihe abakuze bafite akazi bangana na 62,4%, bikaba bisaga kabiri impuzandengo y’akarere.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko gushyirwa mu bihugu bihagaze neza kuri ibi bipimo ari ikimenyetso cy’uko igihugu gikomeje gushora imari mu baturage bacyo.
Ati: “Uku gushimirwa na Banki y’Isi kugaragaza uko u Rwanda rukomeje gushora imari mu baturage barwo. Kwibanda ku buzima, uburezi bufite ireme no gushyiraho uburyo bwo kubona imirimo biri gutanga umusaruro ugaragara ku Banyarwanda no ku bukungu bw’igihugu. Turanashyira imbaraga mu buryo burambye kugira ngo ibyo twagezeho bizakomerezeho mu myaka myinshi iri imbere.”
Ibi bipimo bya HCI+ byaguweho ugereranyije n’ibyari bisanzwe, aho byongeramo isuzuma ku mashuri makuru, kwinjira ku isoko ry’umurimo n’ireme ry’akazi, bigafasha ibihugu kumenya aho bikwiye kongera imbaraga.
Nubwo u Rwanda ruri imbere mu bihugu bihuje urwego rw’ubukungu, rukomeje gushyira imbaraga mu kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035, binyuze mu gukomeza guteza imbere ubushobozi bw’abaturage.
Abasesenguzi bagaragaza ko iyi myitwarire y’u Rwanda ishobora gutuma ruba urugero rwiza ku bindi bihugu byo mu karere mu bijyanye no gushora imari mu bantu, kuko ari yo nkingi y’iterambere rirambye.

U Rwanda rwaje ku isonga mu bihugu byaharaniye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage
















































































































































































