Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Perezida Kagame Yahaye Imbabazi Abantu Batanu Barimo Abasirikare Bakuru Basezerewe

Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, wahoze ayobora sosiyete ya Horizon Group Ltd yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafashe icyemezo cyo guha imbabazi abantu batanu bari barakatiwe ibyaha bitandukanye, barimo abasirikare bakuru basezerewe ndetse n’abandi bari barahanishijwe ibihano bijyanye n’ibyaha by’ubukungu.

Mu bahawe izo mbabazi harimo Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, wahoze ayobora sosiyete ya Horizon Group Ltd. Yari yarahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no kutatanga amakuru ku cyaha, akaba yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Harimo kandi Lt Col (Rtd) Robert Nkusi, na we wahamijwe uruhare mu kunyereza umutungo ugamije inyungu rusange, akatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ingana na miliyoni imwe.

Undi uri kuri uru rutonde ni Dilan Berat Mete, wari uhagarariye mu Rwanda sosiyete yo muri Turikiya ya Aknet Construction Co, na we wahamijwe ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo, agahanishwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu hamwe n’ihazabu ya miliyoni imwe.

Abandi bahawe imbabazi barimo Kanamugire Emmanuel na Mujawamariya Devota, bombi bari barahanishijwe amande kubera icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiweho amafaranga.

Izi mbabazi zatanzwe binyuze mu Iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 13 Mata 2026, rikaba ryahise ritangira gushyirwa mu bikorwa.

Nubwo bahawe imbabazi, aba bantu bagomba kubahiriza amabwiriza akomeye arimo kwitaba ubushinjacyaha mu gihe kitarenze iminsi 15 bagatanga amakuru y’aho batuye, ndetse bagakomeza kujya bitaba buri kwezi. Ntibemerewe kandi gusohoka igihugu batabiherewe uburenganzira na Minisitiri w’Ubutabera.

Aya mabwiriza azubahirizwa mu gihe cyose igihano cy’igifungo cyari gisigaye, mu gihe ku bari barahanishijwe amande gusa azamara amezi atandatu uhereye igihe iri teka ryatangajwe.

Icyemezo cyo gutanga imbabazi kigaragaza uburyo ubuyobozi bw’igihugu bukomeza gukoresha uburyo bw’amategeko mu guha amahirwe abakatiwe, ariko bukabishyiraho n’amabwiriza agamije gukomeza kubakurikirana no kurinda inyungu rusange.

Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, wahoze ayobora sosiyete ya Horizon Group Ltd yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities