Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

RURA Yatangaje Ibiciro Bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, Lisansi Litiro Yageze kuri 2,938 Frw

Lisansi na peteroli biri kugura umugabo bigasiba undi kuri sitasiyo

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa 17 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahindutse, hashingiwe ku mpinduka zigaragara ku isoko mpuzamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Mata 2026 i Kigali, RURA yagaragaje ko igiciro cya lisansi kizagera ku mafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri litiro, mu gihe mazutu yo izagurwa 2,205 Frw kuri litiro.

Ibi biciro bishya byashyizweho nyuma yo gusesengura uko ibikomoka kuri peteroli bihagaze ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kureba ingamba Leta y’u Rwanda ishyiraho mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko yo hanze.

RURA yasobanuye ko nubwo hari izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, hari ingamba zafashwe zigamije kugabanya ubukana bw’izo mpinduka ku baturage, cyane cyane mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ibikorwa by’ubukungu.

Abaturarwanda basabwe gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingendo zitari ngombwa, hagamijwe koroshya igitutu gituruka ku izamuka ry’ibiciro. Basabwe kandi gukoresha uburyo bwo gutwara abantu benshi icyarimwe (carpooling) ndetse no guhitamo ibinyabiziga bidakoresha peteroli igihe bishoboka.

RURA yanashimangiye ko izakomeza gukurikirana hafi uko isoko mpuzamahanga rihagaze, kugira ngo ibiciro bikomeze kugenzurwa no kurinda ko habaho ihungabana rikabije ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, rikaba rigamije kumenyesha abaturage impinduka nshya no kubashishikariza kwitwara neza mu ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Lisansi na peteroli biri kugura umugabo bigasiba undi kuri sitasiyo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities