Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abantu batatu bakekwaho kwiba inka zirindwi mu Karere ka Nyanza, nyuma yo kuzijyana kuzigurishiriza mu isoko ry’amatungo rya Ruhango.
Ifatwa ry’aba bakekwa ryashobotse binyuze mu makuru yatanzwe n’abaturage, ibintu Polisi ivuga ko bigaragaza uruhare rukomeye rw’abaturage mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.
Amakuru y’ibanze y’iperereza agaragaza ko izi nka zari zaribwe mu Karere ka Nyanza mbere yo gushorwa mu isoko ry’amatungo hagamijwe kuzicuruza.
Abafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uko iki cyaha cyateguwe n’abakigizemo uruhare bose.
Polisi yemeza ko inka zose uko ari zirindwi zamaze gusubizwa ba nyirazo, bituma abaturage bari bahuye n’igihombo bongera kubona umutungo wabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yashimye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe, avuga ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano bugira uruhare runini mu gufata abishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Polisi kandi yongeye kwibutsa abantu bose ko ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko, isaba abatekereza kubwishoramo kubireka mbere y’uko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati: “Kwiba si umwuga ahubwo ni icyaha gihanwa n’amategeko”
Polisi y’u Rwanda ikomeza gushishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru yihuse ku byaha cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, kugira ngo umudendezo n’ituze by’abaturage bikomeze kubungabungwa.

Inka zirindwi zari zibwe mu karere ka Nyanza zasubijwe banyirazo

















































































































































































