Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko icyemezo cyo kwisiramuza ku bagabo gifitanye isano n’impamvu zitandukanye zirimo imyemerere ishingiye ku idini, urwego rw’uburezi, imibereho y’umuryango, imyaka ndetse n’aho umuntu atuye.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza kandi ko umubare w’abagabo bisiramuje ukomeje kwiyongera mu Rwanda. Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 6,548 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 59, mu gihe isesengura rijyanye n’imyemerere ryibanze ku bagabo 5,891 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49.
Mu bijyanye n’amadini, Abayisilamu ni bo bayoboye abandi bose mu kwisiramuza, aho 95.7% by’ababajijwe bavuze ko basiramuwe. Bakurikirwa n’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bafite 75.3%, Abaprotestanti bafite 72.2%, Abagatolika bafite 69.5%, mu gihe abagabo badafite idini basiramuwe ku kigero cya 68.2%.
Raporo inerekana ko urwego rw’amashuri rugira uruhare rukomeye muri iyi gahunda. Mu batigeze bajya mu ishuri, 44.5% ni bo basiramuwe, mu gihe abize amashuri abanza bageze kuri 63.8%. Ku bize amashuri yisumbuye, iki gipimo kigera kuri 89.8%, naho ku barangije amashuri makuru cyangwa ayarenzeho kikazamuka kikagera kuri 90.5%.
Ubushobozi bw’umuryango na bwo bwagaragaye nk’ikindi kintu gifitanye isano n’igipimo cyo kwisiramuza. Mu miryango ifite ubushobozi buke cyane, 55.9% by’abagabo basiramuwe, mu gihe mu miryango ikize cyane iki gipimo kigera kuri 86.2%, bigaragaza ko uko imibereho irushaho kuzamuka ari na ko umubare w’abitabira kwisiramuza wiyongera.
Imyaka na yo iri mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi. Abagabo bari hagati y’imyaka 20 na 24 ni bo bafite igipimo kiri hejuru, aho abasiramuwe bangana na 90%, mu gihe abafite imyaka 15 kugeza kuri 19 bangana na 86.3%. Ku bafite imyaka 40 kugeza kuri 44, abasiramuwe ni 44%, naho abafite imyaka 45 kugeza kuri 49 bangana na 41.9%.
Aho umuntu atuye na ho hagaragaye nk’ikindi kintu gifitanye isano n’iki gipimo. Umujyi wa Kigali ni wo uza imbere, aho 81.5% by’abagabo bafite imyaka 15 kugeza kuri 49 bavuga ko basiramuwe. Ukurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba ifite 74.2%, Iburengerazuba bufite 71.2%, Amajyepfo afite 66.2%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ifite 65.6%.
Raporo ya RDHS 2025 inagaragaza ko mu myaka 15 ishize gahunda yo kwisiramuza yateye imbere ku buryo bugaragara. Mu 2010, abagabo basiramuwe bari 13%, bagera kuri 30% mu 2015, bazamuka bagera kuri 40% mu 2020, mbere yo kugera kuri 72% mu 2025.
Muri rusange, ubu bushakashatsi bugaragaza ko hafi bitatu bya kane by’abagabo bafite imyaka hagati ya 15 na 49 mu Rwanda bamaze kwisiramuza, mu gihe hasigaye 28% batarabikora, bikerekana ko iyi gahunda ikomeje kwitabirwa n’abaturage mu byiciro bitandukanye.























































































































































































