Polisi y’u Rwanda irasaba abashoferi n’abandi bakoresha umuhanda kongera ubwitwararike mu gihe cyo gutwara ibinyabiziga, nyuma y’uko imibare y’umwaka wa 2025 igaragaje ko impanuka zo mu muhanda zakomeje kuba ikibazo gikomeye.
Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka warangiye habaye impanuka 10,320, zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 719. Polisi ivuga ko igice kinini cy’izi mpanuka gishingiye ku myitwarire y’abatwara ibinyabiziga batubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yavuze ko kutubahiriza amategeko y’umuhanda ari imwe mu mpamvu zikomeje gutera impanuka, asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.
Yagize ati: “Hari abo usanga bacomokora udukoresho tugabanya umuvuduko w’imodoka cyangwa bakatwangiza ku bushake cyangwa abatwara moto ugasanga bari gutwara ku muvuduko uri hejuru y’uteganyijwe. Umuvuduko ni kimwe mu biza ku isonga mu guteza impanuka mu muhanda.”
SSP Kayigi yavuze ko umushoferi wese akwiye gutekereza ku ngaruka z’ibikorwa bye mbere yo gukora ikosa ku bushake, kuko amakosa akorwa n’umuntu umwe ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi. Yibukije ko kugira umuhanda utekanye bisaba uruhare rwa buri wese.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bashoferi bavuga ko nubwo hari abashoferi batubahiriza amategeko, hari n’ibindi bibazo bigira uruhare mu mpanuka birimo ubwinshi bw’ibinyabiziga ku mihanda imwe n’imwe ndetse n’imiterere y’imihanda, basaba ko hari ahakongerwa cyangwa hagatunganywa ibikorwa remezo by’imihanda.
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mpanuka zabaye mu 2025, 98% zazirimo moto, igasaba abatwara moto n’abandi bakoresha umuhanda kurushaho kwitwararika.
Mu mpamvu zikunze gutera impanuka harimo umuvuduko ukabije, gutwara ibinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha, uburangare ndetse no kutubahiriza amabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda.
Polisi ikomeza gukangurira abanyarwanda gukurikiza gahunda ya Gerayo Amahoro, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha cyangwa bananiwe, no kugira imyitwarire iboneye mu muhanda kugira ngo ubuzima bw’abantu bukomeze kurindwa.

Muri 2025 habaye impanuka zo mu muhanda zirenga 10,000























































































































































































