Dr. Celestin Mutuyimana usanzwe ari umuganga uvura indwara zo mu mutwe, cyane cyane izibasira imitekerereze n’amarangamutima, akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Zurich mu Busuwisi, yavumbuye indwara nshya yibasira bamwe mu bashakanye ariko ingo zitameze neza. Iyi ndwara yibasira cyane cyane abagore.
Ni indwara yise ‘Relationship Disappointment Stress Syndrome’, iterwa n’intimba abantu bagira nyuma yo kutabona ibisa n’ibitangaza bari biteze umunsi bazaba bashatse abagabo cyangwa abagore. Ibimenyetso by’iyi ndwara bitandukanye n’iby’agahinda gakabije (depression) cyangwa ihungabana.
Dr. Mutuyimana yamuritse ubushakashatsi bwamugejeje ku kuvumbura iyi ndwara muri Mata 2025. Bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubuzima (National Institutes of Health).
Dr. Mutuyimana yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko yatangiye kubona ibimenyetso by’iyi ndwara nshya, ubwo yakiraga abantu ariko akajya abona indwara bafite atari agahinda gakabije cyangwa ihungabana.
Agira ati “Naje kubona ko hari ibimenyetso byihariye muri izo ndwara zirimo nk’agahinda gakabije, ihungabana ry’igikatu cyangwa irishingiye ku mateka y’igihe kirekire. Umurwayi wa mbere nakiriye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aza afite ibyo bimenyetso. Yifuzaga kujya kwivuriza muri Kenya. Yari afite ijosi rimurya cyane, akaribwa no mu bitugu, gusa no gusinzira bikaba ikibazo.”
Akomeza agira ati “Naramubwiye nti ‘abantu bahuye n’ihungabana nk’iryo bagira ibimenyetso nk’ibyo’. Yacecetse iminota mirongo itatu, nanjye ndaceceka ndamureka muha akanya; ahita ambwira ngo ‘Ntabwo mfite ihungabana, nta n’agahinda gakabije, ahubwo naratengushywe.’ Nahise ntangira kwiga kuri ibyo bimenyetso, nsanga binyuranye n’iby’ihungabana, agahinda gakabije cyangwa ibindi, mbishyira mu byiciro bine.”
Uyu muganga ntiyarambiwe cyangwa ngo arambirwe gukora ubushakashatsi bwe, yahise akomeza, abukorera ku bantu bo mu Rwanda n’abo muri Tanzania. Yasanze hari umubare munini w’abafite iyi ndwara.
Dr. Mutuyimana avuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze ‘Relationship Disappointment Stress Syndrome’ iterwa n’impamvu zishingiye cyane ku muco wo kwerekana ko ibintu mu rushako biba bimeze neza gusa, amakosa yaba arimo akoroswa.
Agira ati “Impamvu nabonye zikomeye ni umuco wacu. Utubwira ko niba uremerewe, numara gushaka umugabo bizaba biryoshye. Ariko burya bishobora guhabana n’ukuri, wagera mu rugo ukabona ibintu bibi, kwiyakira bikanga.
Uzasanga wenda warabaye impfubyi, ariko wizeye ko ako gahinda uzagakizwa n’urugo. Umugore n’umugabo rero, bahurira mu rugo bose bafite ibyo bibazo by’ahahise. Maze umugore yamara gushaka akicara agategereza ko bamuterura, n’umugabo akicara mu ntebe ategereje ko bamukuramo inkweto; rwabura gica, ubwo burwayi bukabageraho bombi.”
Akomeza avuga ko iyo umuntu atabonye ibyiza yari yiteze mu rushako, akananirwa kwiyakira, agira ubu burwayi bumutera kubaho yirenganya, anicuza ku bitaragenze neza mu mibanire n’uwo bashakanye.
Dr. Mutuyimana avuga ko ibimenyetso by’indwara bitagarukira mu marangamutima gusa, ahubwo bigera no ku mubiri inyuma, umuntu agatangira kubabara ijosi n’umugongo.
Akomeza agira ati “Ni ibimenyetso bijyana n’umubiri. Ababara ibitugu n’ijosi. Hari abantu benshi bari gukoresha MRI y’ibitugu n’ijosi ariko nta kintu babona, bitewe n’uko gutenguhwa. Hari abagira igifu, kubabara mu mbavu, umugongo n’umutwe bidashira ariko nta kibazo cy’imyakura bafite.”
Akomeza avuga ko iyo uganiriye n’umuntu ufite icyo kibazo, usanga afite ikibazo mu mibanire n’abandi. Atangira kutizera umuntu n’umwe ku bwo kuba yarahemukiwe n’uwo yizeraga. Ibitekerezo bye aho yaba ari hose, yaba atwaye imodoka, yaba ari mu kazi, yaba ahinga, ko aba afite ibitekerezo by’uko yatsinzwe mu rushako, maze bikamutesha umutwe.
Agira ati “Ibi bijyana no kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina cyane cyangwa bukagenda burundu. Yaba ari umugore akaba yavuga ati ‘abagabo baragatsindwa!’ Yaba umugabo akaba avuga nabi abagore.
Bitandukanye n’umuntu ufite agahinda gakabije. Umuntu ufite iyi ndwara, we nta bitekerezo agira byo kwiyahura, nta n’ubwo atakaza icyizere cyo kubaho; gusa ahorana intimba yatewe n’urushako. Kuri we aba yumva icyamukiza ari ukumuha ibyo yifuzaga mu rushako byose.
Iyi ndwara kandi itandukanye n’ihungabana, kuko uyifite atagira ibimenyetso byo kubona amashusho adahari cyangwa kumva amajwi ya baringa.
Dr. Mutuyimana akomeza avuga ko ingaruka z’iyi ndwara ari nyinshi n’ubwo idashobora kwica umuntu.
Agira ati “Ingaruka ya mbere ikomeye nabonye ni umusaruro, kuko yaba mu kazi akora nabi. Icya kabiri ni umushiha. Nk’iyo afite abana abatura umujinya atabizi, arabakubita, ababwira nabi, ariko ntazi ikiba kimukoresha. Icya gatatu umubano w’umuryango urasenyuka.
Ibi bifitanye isano no kuba ingo z’ubu zisenyuka zitarakomera. Uko uburwayi bukomeza gukura, ahora kwa muganga, kuko aba adasobanukiwe n’ikibazo afite, atazi no kukivuga. Ikindi ni ukwiheza mu bandi ukumva nta gaciro, ukumva ntawe ushaka kuvugana nawe.”
Kugeza ubu bushakashatsi bwamaze kwemerwa kuko bugaragaza ko ikibazo gihari, igisigaye ni ukubukorera ku bantu benshi harebwa niba ari indwara rusange no gushyiraho uburyo buhuriweho n’Isi yose bwo kuyivura.
