Munezero Jeanne d’Arc
Mu gikorwa cyo kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu Ibambiro mu karere ka Nyanza, cyabaye tariki 04 Gicurasi 2025, mu butumwa bwatanzwe ababyeyi basabwe gutanga uburere bukwiye ku bana ndetse no guharanira kubaka umuryango wuje ituze. Ikindi hagaragajwe n’uburyo abagore n’abana bishwe nabi nyuma yo kwizezwa kurindwa.
Ibi byagarutseho na bamwe mubabashije kuharokokera ariko bakahaburira ababo. Basabye abana, abagore n’abakobwa guhungira ku rusengero rwa ADEPR rwo mu Ibambiro, bababeshya kubarinda, nyamara barashakaga ko bahagera bose kugira ngo babice.
Ubusanzwe izina Ibambiro, rikomoka mu bihe bya kera, aho ako gace kahawe iryo zina kuko habambwaga impu z’inka, kugira ngo zizakorwemo ibikoresho bitandukanye.
Abagore, by’umwihariko abari bitabiriye uwo muhango wo kwibuka abana n’abagore, basanga kuba ari ba mutima w’urugo bafite inshingano zo kwita ku miryango yabo bakayirinda amacakubiri.
Bamwe mubari ari abana ariko kuri ubu bakaba barababye nabo ababyeyi bavuga ko nyuma y’ibyo bababonye ndetse kuba imfubyi bakiri bato. Bashimira Inkotanyi zabarakoye biyemeza gutoza indangagaciro na kirazira ababakomokaho, mu rwego rwo kubategurira kwanga umugayo bagaharanira ukuri, banirinda amacakubiri.
Mukantabana Florence agira ati “Kuba turi ababyeyi kandi barerera Igihugu, ni ngombwa ko imiryango yacu irangwa n’ituze, kandi abayikomokamo bakaba Abanyarwanda bazira umwiryane. Nta bandi bo kubikora no kubitoza abana bacu uretse twe nk’ababyeyi, babana na bo mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Uzabakiriho Alphonse na we n’umwe mu bahaburiye ababyeyi ndetse na bashikibe. Agira ati “Nyuma y’ibyo twabonye turi bato, tukagira amahirwe Inkotanyi zikaturokora, ntawakwifuza ko byasubira. Rero nitwe dukwiye gutoza abana bacu kwanga umugayo, kandi ntiwakanga umugayo ugifite ingengabitekerezo. Tugomba kuyirwanya duhereye mu bato, tubabwira amateka yaranze igihugu cyacu, kandi tutayagoreka; bityo tuzaba dutanze umusanzu w’uko bitazongera.”
Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF/NWC), Nyiramajyambere Bellancille, wifatanyije n’abatuye mu muhango wo kwibuka abana n’abagore biciwe mu Ibambiro, asaba abagore guharanira kubaka imiryango irangwa n’ituze ndetse no guha aban uburere bukwiye.
Agira ati “Ndasaba ba mutimawurugo dukomeze twubahe umuryango, duharanire twese kubaka umuryango urangwa n’ituze, ubwubahane n’ubufatanye, dutange uburere bukwiye ku bana. Tuzirikane aho twavuye, aho turi, n’aho tugana; indangagaciro Nyarwanda tuzibarage.”
Madamu Nyiramajyambere akomeza asaba Abanyarwanda guhora bazirikana ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo hato batazasubira mu mateka mabi ashaririye Igihugu cyanyuzemo.
Agaruka kandi ku rubyiruko abasaba kwirinda kumva abagoreka amateka, bakoresha neza imbuga nkoranyambaga.
Agira ati “Bana bacu, rubyiruko mizero y’Igihugu, turabasaba kwirinda abababwira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayagoreka kubera inyungu zabo bagamije kuyipfobya. Mushishoze, musesengure, ntimukamire ibije byose. Ikoranabuhanga murikoreshe mu kwiyungura ubumenyi, ntimuhugire mu bibangiza, ahubwo muzakomereze aho abacyunamuye bagejeje.”
Komiseri ushinzwe ubuzima imibereho myiza no kwimakaza uburinganire muri Ibuka, Ghongayire Monique, avuga ko umugambi mubisha wo kwicira abagore n’abana aha byatewe n’uburyo bari bahabakusanyirije bababeshywa ko bo batazicwa. Asaba ko abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Agira ati “Turabasaba kugirango bakomeze berekane abantu bacu babataye kuko ntibabashyinguraga. Turasaba ko kwibuka iki gikorwa tukigira icyacu ndetse abantu bose bakigire icyabo, yaba abarokotse ndetse n’abatararokotse.”
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, na we yavuze ko kwibuka abagore n’abana mu buryo bwihariye ari uburyo bwo kubaha agaciro kihariye ariko nin’isomo rigaragaza ko Jenocide yateguwe, aho umugambi waruwo kwica umubyeyi utanga ubuzima, ndetse no kurimbura abana hagamijwe kuzimya abatutsi.
Agira ati “Kwibuka abagore n’abana ku mwanya wihariye, bidufasha gufata umwanya wihariye wo kubunamira no kubasubiza agaciro kihariye, kuko na bo nk’uko twabikurikiye mu buhamya, bateshejwe agaciro ku buryo bwihariye. Abishi babo bahisemo kubikora batyo, babakoreye iyicarubozo ku buryo bwihariye. Dukwiriye kubukuramo amasomo nayo yihariye yo kwifashisha mu kwigisha abato n’abakuru mu kugira ubumuntu.”
Ku Ibambiro, hiciwe abana n’abagore 454 bari bakuwe mu rusengero rwa ADEPR batabwa mu musarane. Hiciwemo n’umusaza umwe wishwe mbere ngo kugira ngo akize umwaku abicanyi, batazasamwa n’amaraso y’abana n’abagore bari bagiye kwica, kuko bitari bisanzwe bibaho mu Rwanda.
