Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mushikiwabo Yifurije Sassou Nguesso Ihirwe Mu Nshingano Yarahiriye

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation internationale de la Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango w’irahira rya Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Repubulika ya Congo, wabereye i Brazzaville mu minsi ibiri ishize.

Muri iki gikorwa kitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu batandukanye ndetse n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, wahaye Mushikiwabo umwanya wo kongera kugaragariza Perezida Sassou Nguesso ko amwifuriza ishya n’ihirwe muri manda ya gatandatu.

Ku rukuta rwa X rw’Umuryango Mushikiwabo ayoboye, handitse ko ubusanzwe Congo-Brazzaville ari  igihugu gifite uruhare rukomeye muri Francophonie muri aka karere.

Mushikiwaho kandi yashimye  ubufatanye hagati ya Congo Brazzaville  na OIF, avuga ko bwakomeje gutera imbere mu myaka yatambutse.

Umubano hagati y’u Rwanda na Congo-Brazzaville muri rusange ni mwiza kandi ushingiye k’ubufatanye mu bya dipolomasi no mu miryango mpuzamahanga.

Ibihugu byombi ni abanyamuryango ba Organisation internationale de la Francophonie, bigatuma bikorana mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’imishinga y’iterambere.

Bifatanya mu biganiro byerekeye amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba.

Abayobozi b’ibihugu byombi bagirana inama kenshi mu nama mpuzamahanga, bagahuza ibitekerezo ku bibazo by’akarere n’iterambere.

Hari n’ubufatanye bugenda bwiyongera mu by’ubukungu n’ubucuruzi, nubwo butaragera ku rwego rwo hejuru cyane.

Muri rusange, umubano w’ibihugu byombi urangwa n’ubwumvikane n’ubufatanye buhoraho mu rwego mpuzamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities