Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri W’Itumanaho Mu Burundi Yiciwe Mu Modoka

Gabby Bugaga yari ashinzwe itangazamakuru muri Guverinoma y'u Burundi.

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Gabby Bugaga yishwe arasiwe mu modoka ye i Bujumbura.

Byateye ubwoba mu baturage bibaza niba ibyabaye ari umugambi w’ubwicanyi wateguwe neza cyangwa niba ari ibintu byabaye gutyo gusa.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu (tariki ya 15 Mata), nibwo Minisitiri Bugaga yarasiwe ahitwa Kivoga muri Bujumbura.

Nk’uko amakuru y’ibanze abivuga, Bugaga yari ari mu modoka irinzwe n’abashinzwe umutekano we ubwo yagabwagaho igitero n’abantu batahise bamenyekana.

Nyuma y’urupfu rwe, amakuru atandukanye  yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe bavuga ko byaba bifitanye isano n’impanuka yo mu muhanda, mu gihe abandi agaragaza ko ashobora kuba yagabweho igitero cyateguwe.

Icyakora, nta ruhande rudafite aho ruhengamiye ruragira icyo tubitangazo mu buryo budakuka.

Abayobozi ba Leta ntibaratanga itangazo risobanura neza icyateye urupfu rwe.

Hategerejwe ko iperereza rizatanga ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gushakisha niba urupfu rwa Bugaga rwatewe n’impanuka cyangwa niba ari igitero cyagambiriwe.

Gabby Bugaga yari ashinzwe kugenzura no kuyobora politiki z’itangazamakuru, itumanaho rya Leta n’imikorere y’ibitangazamakuru mu gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities