Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Udushya two mu midugudu ntangarugero twahinduye imibereho y’abayituye

Abatuye muri imwe mu Midugudu ntangarugero ibarizwa mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iyo midugudu byahinduye imibereho yabo.

Ubu muri aka Karere hari imidugudu yahanze udushya turimo kwishyiriraho Ikigega cy’Umudugudu abaturage bahunikamo ibyo bejeje, bikabafasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kwirinda gusesagura.

Usibye guhunika imyaka kandi, hiyongeraho imiyoborere yihariye ifasha mu guhindura imyumvire y’abatuye Umudugudu.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu Mudugudu Ntangarugero wa Gakoma, ni yo magambo wakirizwa ucyinjira mu marembo y’uyu Mudugudu, uherereye mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi.

Uyu Mudugudu umaze imyaka umunani nta mwangavu uterwa inda imburagihe. Aha nta mwana wataye ishuri yewe nta n’ugaragara mu mirire mibi. Abaturage ubwabo ni bo bagira uruhare muri izi gahunda.

Umukecuru Agnes Karomba bitiriye “Mama Mudugudu” yiyemeje gutanga inzu ye ihinduka urugo mbonezamikurire.

Ingo 274 zigizwe n’abaturage barenga 1400 ni zo zigize uyu Mudugudu, ndetse buri rugo rufite ikaye y’imihigo.

Abaturage kandi bishyiriyeho inzego zidasanzwe zirimo abayobozi b’ingo 62, aho umwe aba ayoboye ingo ziri hagati y’enye n’eshanu.

Umuyobozi w’uyu Mudugudu, Sabiiti John Bosco, avuga ko imiyoborere nk’iyi bimakaje kuva mu 2013, yatumye bahashya ibyaha hafi ya byose. Uyu Mudugudu umaze imyaka itatu uhiga indi midugudu yose yo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu Mudugudu wa Kabuga ya Mbere mu Murenge wa Matimba, ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, zatumye abatuye muri uyu Mudugudu batangiza ikigega bise “Ishema ryacu” cyo guhunikamo imyaka kugira ngo ijye ibafasha mu bihe bikomeye.

Toni umunani z’ibigori ubu ni zo zihunitse muri iki kigega, ariko baranateganya gutangira guhunikamo ibishyimbo.

Uretse guhunika, ngo iyo umusaruro ubaye mwinshi mu buhunikiro kandi imyaka mu mirima yeze, baranagurisha bagashyira amafaranga kuri konti y’Umudugudu, ni ikigega abaturage birahira.

Kugeza ubu, abatuye muri iyi midugudu bamaze no kwishyura mituweli ya 2025/26, babikesha amatsinda yo kwizigamira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ubu hashyizweho gahunda yo gufasha umudugudu umwe muri buri Kagari, kugira ngo igere ku rwego rumwe nk’urw’iyi midugudu y’intangarugero.

Imikorere y’iyi midugudu ntangarugero kandi, inagira uruhare runini mu kwesa imihigo y’aka Karere gaheruka kwegukana igikombe cy’imihigo y’umwaka wa 2021-2022.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities